skol
fortebet

Inyoni nyuma yo gukora urugendo rurerure cyane yafatiwe muri Kenya

Yanditswe: Saturday 25, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya cyatangaje ko inyoni yo mu bwoko bw’izitwa Osprey yafashwe mu rushundura rw’abarobyi mu burengerazuba bwa Kenya nyuma yo gukora urugendo rwa 6,948Km ivuye muri Finland.

Sponsored Ad

Basanze ifite ibikomere bito ku kaguru ariko biboneka ko nta kibazo gikomeye ifite uretse kuba yarananutse no kubura amazi mu mubiri.

Itangazo ryasohowe n’iki kigo cyo muri Kenya riravuga ko “amakuru y’iyi nyoni bayavanye ku kiyiranga yambikiwe muri Finland kiriho amakuru kuri yo”.

Iyi nyoni itungwa no kuroba amafi, yabonetse kuwa mbere maze ejo kuwa kane ishyikirizwa ikigo gishinzwe inyamaswa cya Kenya ishami ryo kuvura inyamaswa .

Iri kwitabwaho, ihabwa ifunguro rikwiye banakurikirana ubuzima bwayo mbere yo kuyirekura igakomeza ubwisanzure bwayo igana aho ishaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa