skol
fortebet

Inzoka y’ubumara yarumye umukobwa imusanze mu ishuli bimuviramo urupfu

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa witwa Mamali Sahoo wigaga mu mashuli abanza ku kigo cyitwa Barigaon Upgraded Primary School mu Buhindi, yarumwe n’inzoka y’ubumara ya Cobra imusanze mu ishul, abarimu be baramurangarana bimuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Uyu mwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa 4 yahuye n’uruva gusenya ubwo iyi nzoka yinjiraga mu ishuli ryarimo we na bagenzi be bari kwiga,ihita imuruma imutera ubumara,bagenzi be bihutira kubibwira umuyobozi w’ikigo,atinda kumujyana kwa muganga bimuviramo urupfu.

Ubwo polisi yageraga kuri iki kigo uyu mwana w’umukobwa yapfiriyeho,yamenye ko abayobozi bacyo batihutiye kumujyana kwa muganga,bahita babirukana ku kazi.

Nkuko polisi yabitangaje,iyi nzoka yinjiye iturutse inyuma abanyeshuli iruma uyu mukobwa ukuboko,ihita igenda byatumye abanyeshuli babwira mwarimu wabo n’umuyobozi w’ikigo ntibabiha agaciro birangira uyu mwana ahasize ubuzima.

Ibitekerezo

  • Mbega inkuru ibabaje.Baliya bayobozi ni abana babi,ntabwo yari gupfa iyo bamujyana kwa muganga vuba.
    Ndibutsa abantu ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,tuzabana amahoro n’inyamswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza.Imana ikorera kuli gahunda yayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa