skol
fortebet

Inzoka yarumye umusore igitsina ubwo yari yicaye ku musarani[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Nonthaburi, muri Thailand rwagati, nko mu bilometero 13 mu majyaruguru ya Bangkok, umusore witwa Siraphop Masukarat, yajyanwe mu bitaro igitaraganya nyuma kurumwa ku gitsina n’inzoka yo bu bwoko bwa Python ubwo yari yicaye ku musarani.

Sponsored Ad

Ku mugoroba wo ku wa kabiri, tariki ya 8 Nzeri, Siraphop Masukarat, ufite imyaka 18, yari ari mu musarani, ubwo yumvaga aububabare bukabije ku gitsina gabo cye.

Yitegereje hasi niko kubona ikiyoka cya python n’urwasaya rufunze hejuru ku mutwe w’igitsina cye. Cyahise kirekura mu gihe amaraso yahise atangira kwisuka mu bwiherero.

Siraphop yahise asohoka mu bwiherero yiruka ipantaro ikimanuye hasi mu maguru

Nyina yahise ahamagara imbangukiragutabara bahise bajyana uyu musore mu bitaro bya Bang Yai biri hafi yabo kugira ngo avurwe igitsina cye cyakomeretse.

Abaganga bakeneye indodo eshatu mu kudoda umutwe w’igitsina cya Siraphop ndetse banavura igikomere cyo kurumwa bakoresheje antibiyotike kugirango bice bagiteri zose ziva mu menyo ya python.

Avuga uko byamugendekeye, Siraphop Masukarat yagize ati:

Nari ndi mu bwiherero ariko hashize umwanya muto nicaye ku musarani, nahise numva ububabare ku gitsina cyanjye. Narebye hasi mbona mu musarani hari inzoka. Nuko ntangira kubona amaraso ahantu hose.

Yari inzoka nto gusa ariko kurumwa kwayo byari bikomeye. Ndizera ko iigitsina cyanjye gishobora gukira.

Abashinzwe amatungo bageze muri iyi nzu y’amagorofa abiri aho batuye basanga iyo nzoka ikiri mu gikono cy’umusarani, bakoresha ibikoresho byo gufata inzoka kugirango bayifate bayishyira mu mufuka mbere yo kuyirekurira mu ishyamba.

Sutapath, nyina wa Siraphop n’ubwoba bwinshi, yavuze ko yatunguwe n’iki kibazo, akaba yibazaga uko iyo nzoka yinjiye mu nzu. Yagize ati:

Sinzi uko inzoka yinjiye mu nzu yanjye. Byashoboka ko yaba yanyuze mu miyoboro y’mazi ahuza umusarani.

Nzi ko inzoka yababaje umuhungu wanjye ariko ndaruhutse kuba yari python idafite ubumara. Iyo iza kuba ari cobra, aba yapfuye.

Azagira ubwoba igihe cyose agiye mu bwiherero. Ariko arimo gukira neza mu bitaro kandi ndashimira abakorerabushake b’ubutabazi bafashe iyi nzoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa