skol
fortebet

Inzovu yishe umugore bituma abaturage bashyamirana na Leta yababujije kuyica

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Buhindi bariye karungu barashaka ko Leta ibareka bakica inzovu yishe umugore w’umuturanyi wabo byatumye bigaragambya bafunga umuhanda.

Sponsored Ad

Aba baturage bo mu gace kitwa Badapokhari mu Buhindi bazabiranyijwe n’uburakari ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane babonaga umurambo w’umugore witwa Meena Singh wishwe n’inzovu bagashaka kuyica ubuyobozi bukababuza.

Abaturage bahise batangira kwigaragambya,bafunga imihanda batwika amapine y’imodoka ndetse babuza abantu gutambuka kugeza polisi ije, nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Buhindi abitangaza.

Aba baturage barasaba abashinzwe ishyamba ribamo inzovu kuzimura ndetse bagatanga impozamarira ihagije ku muryango w’uyu mugore wishwe n’inzovu.

Mu Buhindi inyamaswa zikunze kwica abantu cyane akaba ariyo mpamvu abaturage bakunze kuzibasira rwihishwa kuko Leta ibabuza kuzihohotera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa