skol
fortebet

Inzu umugore yubatse mu mafaranga yahabwaga yo guhaha yatumye umugabo agwa igihumure ajya muri koma

Yanditswe: Saturday 09, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umugore ukomoka mu gihugu cya Nigeia yubatse inzu y’ibyumba bitatu umugabo we Juan Joseph atabizi, akoresheje amafaranga make make yakuraga ku mafaranga yo guhaha no gukemura ibibazo byo mu rugo umugabo we yabaga yamusigiye.

Sponsored Ad

Iyi nzu iherereye mu gace ka Sabo Tasha mu gasanteri ka Kaduna,.uyu mugore yagize iki gitekerezo cyo kujya azigama aya mafaranga nyuma yo kubona ko umugabo we asesagura cyane. Uyu mugore yagerageje kuyubaka mu ibanga ku buryo uretse n’umugabo we, nta n’undi muturanyi wigeze abimenya.

Ni inzu ifite ibyangombwa byose ku buryo irimo n’amazi,, umugabo yituye hasi atakaza ubwenge nyuma y’uko umugore we ayimweretse, akamubwira ko yubatswe mu mafaranga yizigamiye ayakura kuyo yabaga yamuhaye yo guhaha.

Mu nkuru yanditswe na Face of Malawi, ngo nyuma y’amezi abiri gusa uyu mugore yujuje iyi nzu, Juan Joseph yaje kwirukanwa bitunguranye ku kazi, ndetse n’amafaranga y’ubukode bw’aho babaga yari yarashizemo mbere ho amezi atatu.

Umugore yaje gusaba umugabo we Juan Joseph kumuherekeza bakajya gusura inshuti ye maze umugabo aramwemerera, anamutwara mu modoka ye yo mu bwoko bwa Toyota gusa we ntiyari azi aho iyo nshuti ye yavugaga ituye.

Bageze aho iyo nzu iri umugore amusaba guparika, umugabo abona atangiye gufungura imiryango, niko kumubaza ati “Ni inde waguhaye urufunguzo rwo mu rugo rw’abandi, kuki uri gufungura inzu y’abandi?“. Umugore yaramwihoreye akomeza gukingura maze asaba umugabo we kwinjira.

Ubwo umugabo yari amaze kwinjira, umugore we yahise amubwira ko ari inzu yabo bombi, yubatswe mu mafaranga yo guhaha umugabo yatangaga, aho mu ijwi rinejeje yabwiye umugabo we ati:

Nubatse iyi nzu mu mafaranga nizigamye, nyakuye ku yo wampaga buri munsi yo guhaha no gukemura ibindi bibazo byo mu rugo.

Umugabo akibyumva yahise yitura hasi atakaza ubwenge agwa muri koma, ahita ajyanwa ku bitaro bya Kaduna aho yamaze iminsi yitabwaho muri ibyo bitaro.

Nyuma yo kugarura ubwenge no gusezererwa muri ibyo bitaro, Juan Joseph yavuze ko yatuwe hasi n’ibyishimo, nyuma yo kumva aayo makuru byari bimugoye kumva no kwakira.

Umuturanyi wabo witwa Agatha, yemeza ko uyu muryango kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kabiri, wahise wimukira muri iyo nzu yabo ubu bakaba ari ho batuye bishimye.

Ibitekerezo

  • Umugore uzi ubwenge ni aho agaragarira yegeranya nutwo duke àba yahawe imana ikomeze kwagura imirimo ye

    Uwo niwe mugore abandi barabeshya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa