skol
fortebet

Iran ngo yiteguye intambara na USA ndetse ibisasu bikomeye yabitunze ku birindiro byayo

Yanditswe: Sunday 15, Sep 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Iran cyabwiye Leta zunze ubumwe z’Amerika ko cyiteguye guhangana nayo mu ntambara ndetse ngo ibirindiro byayo byose bitunzweho ibisasu bya kirimbuzi ku buryo niyibesha bazahita babyohereza.

Sponsored Ad

Komando witwa Amirali Hajizadeh yateye Amerika ubwoba ayibwira ko nyuma y’aho utudege tutagira abaderevu tutazwi ba nyiratwo tugabiye ibitero bikomeye ku nganda z’amavuta za Saudi Arabia,biteguye no guha gasopo USA.

Iran yanyomoje ibirego yaregwaga na USA ko ariyo yagabye ibitero kuri uru ruganda rukomeye rugaburira isi yose amavuta akomoka kuri peteroli, rwo muri Saudi Arabia kuwa Gatandatu,tariki ya 14 Nzeri 2019.

Itsinda ryitwa Houthi ryo muri Yemen niryo ryigambye ibi bitero byangije bikomeye ubu bubiko bukomeye bw’ibikomoka kuri peteroli bwa Saudi.

Umunyamabanga wa USA,Mike Pompeo,yavuze ko nta gihamya kigaragaza koi bi bitero byaturutse muri Yemen ahubwo ashinja Iran ko ariyo yagabye ibi bitero bikomeye kuri uru ruganda rukomeye rwa Saudi Arabia.

Pompeo yagize ati “Turasaba amahanga ko yadufasha kwamagana ibi bitero by’abanya Iran.USA n’ibihugu by’inshuti zayo bizakomeza kurinda amasoko atanga ingufu ku isi yose kugira ngo akomeze gukora neza ndetse Iran izishyura ubu bushotoranyi.”

Ubu butumwa bwa Pompeo bwo kuri Twitter bwatumye ahita aterana amagambo n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, Abbas Mousavi, wavuze koi bi birego nta shingiro bifite.

Ibi bitero byibasiriye uruganda rwa Aramco rwo mu gace kaAbqaiq na Khurais,bishobora gutuma ibiciro by’ibikomoka kuri petrol byiyongera gusa igikomangoma cya Saudi Arabia, Mohammed bin Salman cyabwiye Trump ko Riyadh yiteguye guhangana n’ibi bitero by’ibyihebe.



Uruganda rw’ibikomoka kuri petroli rwa Aramco muri Saudi Arabia rwagabweho ibitero bya drone

Ibitekerezo

  • Ibi nta handi bijyana isi uretse ku ntambara ya 3 y’isi.Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.

    iriya ntambara imaze iminsi mt middle east ishobora kuba ikimenyetso cy’uko iya gatatu y’isi yagatatu yatangiye,twibuke ko bizateza ihungabana ry’ubukungu bw’isi cyane cyane ibihugu bikiri mu nzira yamajyambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa