skol
fortebet

Iran yatangaje ko yafatiye mu cyuho intasi 17 za USA zimwe izikatira urwo gupfa

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Iran kitavuga rumwe na USA cyatangaje ko cyamaze guta muri yombi ba maneko 17 ba CIA ndetse bamwe bahise bakatirwa urwo gupfa aho bazicwa mu minsi iri imbere.

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe iperereza zatangaje ko aba bantu batawe muri yombi nyuma y’igihe bari gukusanya amakuru ku nzego zikomeye mu gihugu, harimo iza gisirikare n’ibikorerwamo ndetse n’ibijyanye n’ingufu za nucleaire.

Ibi bije nyuma y’aho Amerika yigambye kurasa akadege katagira umupilote ka Iran ndetse no muri Kamena Iran yarashe akadege ka USA.

Nyuma yo kumva Iran itangaza ko yafashe intasi 17 za USA,perezida wa USA,Donald Trump yanditse kuri Twitter ye ko ibi ai ibinyoma bya Iran ndetse ngo ari propaganda yo kubeshya amahanga ko USA iri kubashotora.

Amerika iherutse gufatira Irani ibihano bikomeye mu byerekeye ubukungu ndetse mu mwaka ushize yikuye mu masezerano mpuzamahanga yo kuyisaba gusenya intwaro za nucleaire no gukurirwaho ibihano iki gihugu cyo muri Asia.

Iran ikomeje gushotora ibihugu by’ibihangange ku isi,kuko mu cyumweru gishize yafashe bugwate ubwato bw’Ubwongereza bwari buvanye peteroli muri Syria.

Ibitekerezo

  • Abasesenguzi benshi bahamya ko nta kabuza Amerika izarwana na Iran.Dore scenario imwe ivuga uko byagenda.America iramutse iteye Iran,yakihimura nayo itera ibihugu by’incuti za Amerika muli kaliya karere (Middle East).IRAN yakoresha abaslamu b’aba Shiites bari muli Irak,Afghanistan Yemen na Lebanon (Hezbollah),bagatera ingabo za Amerika,Israel,Saudi Arabia,Bahrein,Kuweit na United Arab Emirates.IRAN ivuga ko yasuka kuli Israel Missiles zirenga 200 000 zishinze muli Irak na Lebanon,ku buryo Israel yashya yose.ISRAEL izihimura irasa Atomic bombs kuli Iran,Irak na Lebanon.Ibi byabyara intambara ya 3 y’isi,kubera ko ISRAEL ikoresheje atomic bombs,Uburusiya na China byahita byivanga mu ntambara,ibihugu bikarwanisha atomic bombs.Kurwanisha atomic bombs byatuma isi ishira yose,ikaba umuyonga.Ni iki cyakurikiraho?
    Bible yerekana neza ko Imana itakwemera ko abantu batwika isi yiremeye,ahubwo izabatanga itwike intwaro zo mu isi,irimbure n’abantu bose barwana,hamwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa