Iran yahanuye Drone ya Amerika mu rwego rwo kuyibutsa ko yavogereye ikirere cyayo

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 June 2019 Yasuwe: 3952

Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC) zavuze ko zahanuye akadege katagira umuderevu ka USA mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ubwo kogogaga ikirere cy’iki gihugu kugira ngo bahe ubutumwa iki gihugu ko biteguye.

Igisirikare cya Iran cyavuze ko cyahanuye aka kadege k’ubutasi ka USA kari kambutse kageze mu karere ka Kuhmobarak mu ntara ya Hormozgan iri mu majyepfo y’iki gihugu.

Ibinyamakuru bya leta ya Iran byavuze ko umukuru w’ibiro by’igisirikare cya Irani, Maj.Gen. Hossein Salami, yavuze ko ibyabaye ari "ubutumwa bwumvikana neza bashatse guha Amerika".

Iran irashe iyi ndege ya ya USA ngo yari ifite agaciro ka miliyoni $ 180,nyuma y’aho Minisiteri y’ingabo ya Amerika (Pentagon) yatangaje ko igiye kongera abandi basirikare 1000 muri aka karere inyuma ubushamirane hagati y’ibi bihugu.

Iran yemeje ko indege yaraye ihanuye yitwa RQ-4Global Hawk ariko USA yo ikavuga ko indege yayo yahanuwe iri mu bwoko bwa MQ-4C Triton isanzwe ukorana n’abasirikare mu gucunga umutekano w’amazi.

Maj Gen Hossein Salami yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko Iran itifuza intambara n’uwo ariwe wese ariko ko uzarengeera agashaka kuyikora mu jisho izamwivuna.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba,harimo IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

    2 months ago

Inzindi nkuru

Burundi: Abatimbo bakoze imyigaragambyo yo kwamagana itorero ryo mu Rwanda...

Abatimbo bo mu gihugu cy’uBurundi biriwe mu rugendo rwo kwamagana itorero...
24 August 2019 Yasuwe: 2376 3

Uwahoze ari visi perezida wa Uganda yatangaje impamvu itangaje ituma...

Uwahoze ari Visi Perezida wa Uganda,Prof. Gilbert Bukenya, uzwi nka...
23 August 2019 Yasuwe: 6984 0

Bimwe mu bice by’ingurube birimo n’umutima wayo bizajya byifashishwa mu...

Abashakashatsi bagaragaje ko mu myaka iri imbere, bimwe mu bice by’inyamaswa...
23 August 2019 Yasuwe: 1740 0

Perezidansi ya Uganda yataye muri yombi abantu benshi barimo n’uwahoze ari...

Umutwe ushinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi ya Uganda, wataye muri...
23 August 2019 Yasuwe: 3260 0

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bakomeje kwirukana umusubirizo...

Igikomangoma Harry n’umugore we Meghan Markle bakomeje guca ibintu kubera...
21 August 2019 Yasuwe: 4936 1

Perezida Nkurunziza yamaze amatsiko abibaza niba azongera kwiyamamariza...

Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Petero Nkurunziza yavuze ko imihigo...
21 August 2019 Yasuwe: 5719 3