skol
fortebet

Iraq:Hashyizweho Minisitiri mushya w’intebe abaturage baramwanga

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Iraq Barham Salih Barham Salih yashyizeho minisitiri w’intebe mushya, Mohammed Allawi, abadashyigikiye Guverinoma baramwanga, biroha mu mihanda ya Baghdad no mu zindi ntara basaba ko avaho.

Sponsored Ad

Allawi ni Minisitiri w’Intebe yashyizweho nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ihawe integuza ko ninanirwa gushyiraho Minisitiri w’Intebe, Perezida azabyikorera.

Itangazo rishyiraho Minisiriri w’Intebe mushya ntabwo ryanyuze ibihumbi by’abaturage bari bamaze igihe bigaragambya basaba ko ubutegetsi n’imitegekere biri muri Iraq bivaho.

Bakimara kumva Minisitiri w’Intebe mushya, abigaragambya mu mujyi wa Baghdad no mu zindi ntara basubukuye imyigaragambyo bamwamaganira kure, bavuga ko batamushaka.

Bamushinja kuba igikoresho n’icyegera cy’abari ku butegetsi, ku buryo nta mpinduka yitezweho.

Mu itangazo abigaragambya bashyize hanze, bavuze ko Allawi ari “umwe mu gatsiko k’abanyabyaha n’abaryi ba ruswa batumye turi aho turi uyu munsi.”

Yousef Abd w’imyaka 25, umwe mu bigaragambya yabwiye Aljazeera ko badashobora kwemera ko Allawi ababera Minisitiri w’Intebe.

Yagize ati “Nta gushidikanya Allawi ntabwo tumwemera nka Minisitiri w’Intebe. Guverinoma nikomeze kumutsimbararaho imudutsindagira, turaza kubikomeza.”

Guhera mu Ukwakira umwaka ushize, abigaragambya basaba ko agatsiko k’abari ku butegetsi bavaho kandi hagashyirwaaho uburyo bwo kurwanya ruswa.

Bifuza kandi ko hajyaho Minisitiri w’Intebe wigenga udafite aho ahuriye n’abari ku butegetsi, hagakorwa amatora mu gihe cya vuba kandi abagize uruhare mu kwica abigaragambya bagera kuri 500 bakabibazwa.

Allawi asimbuye Adel Abdul Mahdi weguye mu Ugushyingo umwaka ushize ariko agakomeza kuyobora kugeza aho undi abonekeye.Ubusanzwe Itegeko Nshinga rya Iraq rivuga ko usimbura Mahdi yagombaga kuboneka bitarenze iminsi 15 uwa mbere yeguye ariko kutavuga rumwe mu mashyaka ari mu nteko Ishinga Amategeko byatumye bifata amezi abiri.

Allawi w’imyaka 65 yigeze kuba Minisitiri w’Itumanaho muri Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe Nouri al Maliki hagati ya hagati ya 2006 na 2010. Nyuma y’imyaka ibiri ashyizweho, yeguye avuga ko Maliki yinjirira imikorere ya Minisiteri ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa