skol
startimes

Isi ngo ikwiye kwitegura igabanuka ry’imbyaro mu buryo budasanzwe

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 July 2020 Yasuwe: 1763

Ikigereranyo cy’abana bavuka cyerekana ko hafi buri gihugu ku isi kizaba gifite abaturage bagabanutse cyane mu mpera z’iki kinyejana.Ibihugu 23 – birimo Ubuyapani na Espagne – ababituye bashobora kuzaba baragabanutseho kimwe cya kabiri mu 2100.


Aba bashakashatsi bavuga ko abatuye ibihugu bazaba biganjemo abari mu zabukuru.

Ni iki kiri kuba?

Igipimo cy’imbyaro – ikigereranyo cy’abana umugore umwe abyara – kiri kumanuka.

Niba iki kigereranyo kimanutse kikagera munsi ya hafi 2.1, icyo gihe umubare w’abatuye igihugu utangira kugabanuka.

Mu 1950, abagore bari ku kigereranyo cyo kubyara abana 4.7 mu buzima bwabo.

Abashakashatsi ba kaminuza ya Washington ikigo cy’imibare mu by’ubuzima, bavuga ko kiriya kigereranyo cyari kigeze hafi ya 2.4 mu 2017.

Ubushakashatsi bwabo bwatangajwe muri The Lancet, buteganya ko iki kigereranyo kizaba kigeze kuri 1.7 mu 2100.

Kubera ibyo, aba bahanga bateganya ko umubare w’abatuye uyu mubumbe uzagera ku gasongera ukaba miliyari 9.7 ahagana mu 2064, mbere yo kumanuka ukaba miliyari 8.8 mu mpera z’iki kunyejana.

Umushakashatsi Prof Christopher Murray yabwiye BBC ati: “Icyo ni ikintu gikomeye; kuba abaturage b’ibihugu byinshi ku isi bari kugabanuka.

“Ni ikintu kigoye gutekereza no kwemera uburyo bikomeye; kandi bidasanzwe, bizadusaba gutegura sosiyete zituye isi”.

Kuki imbyaro ziri kugabanuka?

Ntabwo ari ikibazo cy’intanga cyangwa ibindi abantu batekereza iyo havuzwe ikibazo cy’imbyaro.

Ahubwo birava ku kuba abagore benshi bari kwiga no gukora imirimo, hamwe no kuboneka kw’imiti iringaniza imbyaro, ibi bituma abagore bahitamo kubyara bacye.

Mu buryo bwinshi, kugabanuka kw’abatuye isi ni inkuru nziza.

Ni ibihe bihugu byugarijwe?

Abatuye Ubuyapani biteganyijwe ko bazagabanuka bakava kuri miliyoni 128 mu 2017 bakagera munsi ya miliyoni 53 mu mpera z’iki kinyejana.

Ubutaliyani bwiteze igabanuka nk’iri aho abaturage bazava kuri miliyoni 61 bakagera kuri 28 mu gihe nk’icyo.

Ibyo ni bibiri mu bihugu 23 – birimo na Portugal, Thailand, Espagne na Korea y’Epfo – biteganyijwe ko ababituye bazagabanukaho kimwe cya kabiri.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble jose

    Nibadutware tujye guturayo tuve muri iyi Africa y’amatiku

    2 months ago

Inzindi nkuru

Urubanza rwa Paul Rusesabagina ruzakurikiranwa n’ikigo cy’Abavoka...

Ikigo cy’Abavoka b’Abanyamerika baharanira Uburenganzira bwa Muntu cyatangaje...
23 September 2020 Yasuwe: 642 0

Umugabo yatemye inda umugore we akoresheje urukezo biviramo umwana...

Polisi y’Ubuhinde ivuga ko umugore utwite bivugwa ko inda ye yatemwe...
22 September 2020 Yasuwe: 1606 0

Kuterekana indangamuntu byatumye Jose Chameleone abura amahirwe yo kuyobora...

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, umuhanzi wo muri Uganda, Joseph...
22 September 2020 Yasuwe: 1099 0

Umugore yatangaje benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto avuga ko yizihiza...

Umugore wo mugihugu cya Afurika y’epfo yatangaje benshi ubwo yagaragazaga...
21 September 2020 Yasuwe: 6234 0

Perezida Magufuli yifuza ko Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yayobora inama...

Perezida Evariste Ndayishimiye yishimiwe cyane na Perezida wa Repubulika ya...
20 September 2020 Yasuwe: 5051 0

FBI iri guhiga bukware Abashinwa 5 bagize itsinda rizwi nka APT...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Nzeri 2020, Urwego rushinzwe iperereza...
20 September 2020 Yasuwe: 2987 0