skol
fortebet

ISIS yagaragaye iri guca ibiganza by’umuntu mu ruhame [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 13, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutwe wa Islamic State uzwiho ibikorwa by’iterabwoba ku isi yose wagaragaye uri guca ibiganza umugabo mu mugi wa Syria Damascus.
Aba bagabo bari bahishe amasura bafashe umugabo uvugwaho ko ari umujura niko kumujyana ku karubanda bamuca ibiganza mu ruhame bakoresheje icyuma gikoreshwa mu kubaga amatungo.
Uyu mugabo wari upfutse amaso ye,yaciwe ikiganza cy’iburyo imbere y’abantu kubera gushinjwa kwiba abantu muri Syria.
Ubwo uyu mugabo yacibwaga ibiganza,benshi mu bagabo n’abana bari hafi (...)

Sponsored Ad

Umutwe wa Islamic State uzwiho ibikorwa by’iterabwoba ku isi yose wagaragaye uri guca ibiganza umugabo mu mugi wa Syria Damascus.

Aba bagabo bari bahishe amasura bafashe umugabo uvugwaho ko ari umujura niko kumujyana ku karubanda bamuca ibiganza mu ruhame bakoresheje icyuma gikoreshwa mu kubaga amatungo.

Uyu mugabo wari upfutse amaso ye,yaciwe ikiganza cy’iburyo imbere y’abantu kubera gushinjwa kwiba abantu muri Syria.

Ubwo uyu mugabo yacibwaga ibiganza,benshi mu bagabo n’abana bari hafi aho bari bamanitse amabendera y’umukara aranga ibi byihebe ndetse ubu nibwo buryo uyu mutwe ukoresha kugira ngo utere abantu ubwo babashe kubayoboka.

Umutwe wa ISIS washyizeho amategeko akandamiza ikiremwamuntu aho iyo ufashwe usambana bagutera amabuye mpaka upfuye ndetse umugabo n’umugore iyo bafashwe bari gusambana bakubitwa inkoni 100 imbere ya rubanda.

ISIS ntiyihanganira abatinganyi kuko mu minsi ishize iherutse guhanura abatinganyi bafatiwe mu cyuho ku magorofa maremare ndetse yatangaje ko abatinganyi bagomba kwicwa mu gihe bafashwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa