skol
fortebet

Islam, Igitabo gitagatifu Korowani bigiye gucibwa mu Ubuholandi n’ushaka kuba Minisitiri w’Intebe

Yanditswe: Wednesday 22, Feb 2017

Sponsored Ad

Umunya- Politiki, Geert Wilders, uri kwiyamamariza kuba Minisitiri w’Intebe mu gihugu cy’Ubuholandi yamaze gutangaza ko azaca burundu Idini ya Islam ndetse n’igitabo gitagatifu cya Korowani.
Wilders bivugwa ko arusha ubukana Donald Trump uyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, yabwiye USA Today ati "Indangagaciro z’igihugu cyacu zishingiye ku Bukrisitu, idini rya Kiyahudi ndetse no ku bumuntu ariko Islam yo si iyacu. N’ikimenyimenyi aho iri ntihaba ubwisanzure.”
Yungamo ati "Uzarebe mu bihugu (...)

Yungamo ati "Uzarebe mu bihugu byiganjemo Islam abaturage ntibishyira ngo bizane, nta kubahirizwa kw’amategeko, abanyamakuru baricwa abandi bagafungwa,…Rwose ririya dini ntirikwiye kuba iwacu mu Buholandi.”

Geert ushaka kuba Minisitiri w’Intebe mu Buholandi ngo azaca idini ya Isilamu

Wilders yavuze ashize amanga ko azafunga imisigiti yose. Yanavuze ko azahagarika ikoreshwa rya Korowani, agafunga imipika ku bimukira bashaka kwinjira mu Buholandi ari abasilamu.

Bivugwa ko ishyaka ahagarariye rishobora kuzabona imwanya mwinshi muri Guverinoma. Natsinda ashobora kuzahura n’ikibazo cyo gushyiraho Guverinoma yunze ubumwe mu gihe bamwe mu banya-Politiki batamushyigikiye ku bitekerezo bye byo kwamagana isilamu mu gihugu.

Wilders yumvikanye avuga ko Ubuholandi bwakiriye abimukira bahagije mu gihe ubu Ubuholandi butuwe n’abaturage miliyoni 17.

Umwe mu ntiti ziga Islam na Politiki y’u Burayi witwa Daniel Pipes yabwiye USA Today ko Wilders ari we munyapolitiki kugeza ubu abona ukomeye mu Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa