Israel: Havumbuwe umusigiti umaze imyaka 1,200 wubatswe, abayisilamu bahita bawusengeramo ari itongo
Yanditswe: Tuesday 23, Jul 2019
Abahanga mu kuvumbura amatongo [Archaeologists] bavumbuye umusigiti wubatswe kera cyane mu gihugu cya Israel,mu mujyi Yesu yavukiyemo bituma abayisilamu bahita baza kuwusengeramo ari itongo.
Jon Seligman na Shahar Zur bacukura hirya no hino bashaka amatongo ari kure cyane mu butaka,bavuze ko uyu musigiti umaze imyaka 1,200 wubatswe uri hake cyane ku isi.
Uyu musigiti wavumbuwe mu mujyi witwa Bedouin muri Rahat wubatswe hagati y’ikinyejana cya 7-8 ndetse ngo ugiye gufasha abayisilamu guhangana n’imisigiti y’I Maka n’I Yerusalemu.
Biravugwa ko uyu musigiti uri mu yubatswe bwa mbere idini ya Islam imaze kuvuka ubwo abarabu bafataga agace ka Byzantine mu mwaka wa 636 nkuko byatangajwe n’inzobere mu mateka ya Islam, Gideon Avni.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *