skol
fortebet

Iturika rya Gas mu mujyi wa Paris ryakomerekeje benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 12, Jan 2019

Sponsored Ad

Polisi yo mu mujyi wa Paris yatangaje ko abantu 9 bakomerekeye bikomeye mu iturika rya gas y’uruganda rukora imigati rwo mu mujyi wa Paris.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo iyi gas yaturikiye muri uyu mujyi itwika inyubako ndetse abantu 9 bari muri uru ruganda no hafi yarwo barakomereka bikomeye.

Iri turika ryangije uru ruganda rwitwa Hubert ndetse byabaye ngombwa ko ba kizimyamwoto bitabaza urwego kugira ngo batabare abantu bashoboraga guhira muri iyi nyubako yahiye.

Abarenga 20 bahakuye inguma gusa nta makuru afatika aratangazwa niba nta muntu waba yahasize ubuzima.

Benshi mu bakomerekeye muri uku guturika kwa Gas,bari bicaye ku muhanda bari gufata ifunguro rya mu gitondo baguriraga muri uru ruganda.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa