skol
fortebet

Jacques Chirac wamaze imyaka 12 ari perezida w’Ubufaransa yapfuye

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Umufaransa Jacques Chirac wayoboye Ubufaransa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu mwaka wa 2007, yatabarutse ku myaka 86 nkuko umuryango we wabitangaje muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Nzeri 2019.

Sponsored Ad

Umukwe wa Jacques Chirac yabwiye AFP ati “Perezida Jacques Chirac yapfuye muri iki gitondo ari kumwe n’umuryango we.”

Chirac yayoboye Ubufaransa mu gihe kingana na manda 2 aho yibukirwa ko yagabanyije manda yahabwaga umukuru w’igihugu ayikura ku myaka 7 ayigira 5.

Perezida Chirac ni umwe mu bakuru b’ibihugu bamaganye umugambi wa USA wo gushoza intambara kuri Iraq mu mwaka wa 2003 gusa ibyifuzo bye ntibyagezweho.

Mu mwaka wa 2005, Jacques Chirac yatangiye kurwara umutima hanyuma mu mwaka wa 2014 umugore we Bernadette atangariza abanyamakuru ko atazigera yongera kuvugira mu ruhame kubera ikibazo cyo kwibagirwa yagize bikavugwa ko yari arwaye indwara ikomeye yitwa Alzheimer.

Chirac niwe muperezida wa kabiri wamaze igihe mu buyobozi bw’ Ubufaransa nyuma y’uwo yari asimbuye witwa Francois Mitterrand.

Chirac yatorewe kuyobora Ubufaransa kabiri,aba minisitiri w’intebe manda 2 ndetse yamaze imyaka 18 ari meya wa Paris.

Chirac yigeze guhamwa n’ibyaha bya ruswa yakoze akiri meya wa Paris bituma ahabwa igifungo cy’imyaka 2 gisubitse.Chirac yabaga mu ishyaka rya Conservative party.

Ibitekerezo

  • C’est comme ca.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa