skol
fortebet

Jacques Chirac yasezeweho bwa nyuma[Amafoto]

Yanditswe: Tuesday 01, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa mbere ni bwo Nyakwigendera Jacques Chirac wigeze kuyobora Ubufaransa, yasezeweho bwa nyuma n’Abafaransa ndetse n’incuti zabo zitandukanye.

Sponsored Ad

Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Chirrac wabereye muri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Sulpice i Paris, ahari hateraniye abanyacyubahiro batandukanye.

Mu basezeye kuri nyakwigendera harimo Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, uw’Ubutaliyani Sergio Mattarella, uwa Repubulika ya Congo Brazaville Denis Sassou-Nguesso ndetse n’umwami wa Yordaniya Abdallah II.

Hari kandi n’abigeze kuyobora ibihugu bitandukanye, barimo Bill Clinton wigeze kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika, Michell Bachellet wigeze kuyobora Chile na Abdou Diouf wigeze kuyobora Senegal.

Abayoboye Ubufaransa nka François Hollande, Nicolas Sarkozy na Valéry Giscard d’Estaing na bo bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Chirac, gusa umuryango we wari wasabye ko Marine Le Pen uyobora ishyaka Front National atagaragar muri uyu muhango.

Perezida Emmanuel Macron na we yari ahari.

Kuri uyu wa mbere kandi Abafaransa bari mu cyunamo cyo kwibuka uyu muyobozi wari ufitiwe igikundiro n’abatari bake.

Jacques Chirac yayoboye Ubufaransa muri manda ebyiri, akaba yaritabye Imana ku wa kane w’icyumweru gishize.

Umurambo we wari umaze iminsi muri Hôtel des Invalides i Paris, aho abafaransa bari bamaze iminsi bajya kumusezereraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa