skol
fortebet

Janet Museveni yahamije ko abakobwa be yabashyingiye bakiri amasugi

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni wa Uganda yatangaje ko abakobwa be yabashyingiye bakiri amasugi asaba ababyeyi kwita ku bana babo b’ abakobwa.
Ubu butumwa Janet Museveni yabutangiye mu karere ka Kyenjojo tariki 12 Ulkwakira ubwo hizizwaga umunsi wahariwe umwana w’ umukobwa.
Yagize ati “ Nakoze ibishoboka abakobwa banjye bose birinda imibonano mpuzabitsina, uduseke badupfundurira abagabo babo mu ijoro ry’ umunsi w’ ubukwe. N’ ubu byashoboka”
Janet Museveni yavuze ko kugira ngo (...)

Janet Museveni yavuze ko kugira ngo abigereho byatewe n’ uko abakobwa be yabareze byagakondo nk’ uko mu myaka yo hambere ababyeyi bareraga abana babo avuga ko muri iki gihe uwo muco utakibaho.

Abakobwa ba Perezida Museveni na Janet Museni ni Diana Museveni washakanye na Geoffrey Kamuntu, Natasha Museveni washakanye na Edwin Karugire na Patience Museveni washakanye na Odrek Rwabwogo.

Janet Museni yabwiye abakobwa ati “Ntimukagire umugabo mwemerera, yaba muto yaba mukuru, hakana wiruke. Umugabo ashobora gukoresha amagambo aryoshye kugira ukunde umwemerere, ntukemere ko mugira icyo mukora kabone n’ ubwo yaba ari umusore mungana. Urukundo nyarwo rurategereza”

Dail monitor dukesha iyi nkuru ivuga ko Janet Museveni yavuze ko abakobwa batari bake bapfa bazize kubyara imibiri yabo itarakomera, akanacyaha ababyeyi bakira impongano bagakingira ikibaba abahohoteye abakobwa babo.

Ati “Babyeyi ndabinginze murekeraho kwakira amafaranga muhabwa n’aba bakekwaho guhohotera abakobwa banyu. Umubyeyi ni umufatanyabikorwa ukomeye mu mikurire myiza y’ umwana w’ umukobwa”

Janet Museveni yavuze ko aho yakuriye abaturage bafatanyirizaga hamwe gutanga uburere avuga ko ubu bitakibaho.

Janet Museveni ni Minisitiri w’ uburezi wa Uganda, aherutse gushinga ikigo kigisha ibijyanye n’ uburinganire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa