skol
fortebet

Jessica ufite inkomoko muri Uganda yaciye agahigo katarakorwa nundi mugore wese w’umwirabura

Yanditswe: Sunday 13, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Nabongo yabaye umunyafurika wa mbere ukoze amateka yo gusura ibihugu byose byo ku isi anabigeramo.

Sponsored Ad

Jessica Nabongo usanzwe ari umukozi w’Umuryango w’Abibumbye Mu 2016 ubwo yari amaze kugera mu bihugu 60, yihaye intego yo kuzasura ibihugu 195. Ku wa 6 Ukwakira uyu mwaka yanditse kuri Instagram ye ko yabashije kugera mu gihugu cya 195 nk’uko byanditswe na CNN.

Ati “Ikaze muri Seychelles! Igihugu cya 195 muri 195! Birashimishije kubivuga ariko ubu ndashimira abantu bose bambaye hafi, uru rwari urugendo dusangiye kandi ndashimira mwese twari kumwe muri urwo rugendo.”

Uyu Munyafurika watangiriye urugendo rwe mu Bwongereza mu 2007, avuga ko mu bihugu byose yagiyemo yabonye Sénégal aricyo gihugu gitangaje aho abantu bose bafatwa kimwe, hakiyongeraho Ghana.

Muri urwo rugendo yagiye ahuriramo n’ibibazo bitandukanye birimo kwibasirwa no kubwira ko akora umwuga w’uburaya, gusabwa gutonda inyuma abazungu bakabanza gukemurirwa ibibazo byo ku mipaka ahandi agasabwa ruswa, ivangura n’ibindi ariko ntiyacika intege.

Undi muntu uheruka gutangaza ko yabashije gukoza ibirenge mu bihugu 195 ku Isi ni umunyamuziki witwa Woni Spotts, watangaje umwaka ushize ko abaye umuntu wa mbere ukomoka ku babyeyi bo muri Afurika na Amerika ubashije kubigeraho mu myaka 40.

Spotts yavuze ko ubishidikanyaho yakwemezwa n’icyegeranyo cy’amashusho yakoze cyangwa kashi yagiye aterwa mu rupapuro rw’inzira ‘Passport’.

Nabongo yavukiye i Detroit mu Mujyi wa Michigan ku babyeyi bafite ubwenegihugu bwa Uganda. Kugeza uyu munsi ku Isi habarurwa abantu 150 babashije kugera mu bihugu byose ku Isi, biganjemo abafite pasiporo z’i Burayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa