skol
fortebet

Jose umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola yahunze igihugu

Yanditswe: Monday 13, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa wa Jose Eduardo dos Santos wahoze ari umukuru w’igihugu cya Angola yahunze igihugu avuga ko akorerwa iterabwoba nk’uko akomeje kugenda abitangaza.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usanzwe azwi ku izina rya Welwitschia “Tchize” dos Santos yari asanzwe ari umwe mu banyamategeko b’icyubahiro muri iki gihugu cya Angola.

Avuga ko yahisemo kuva muri iki gihugu nyuma yo kubangamirwa n’umuryango MPLA (People’s Movement for the Liberation of Angola) ndetse akanahozwaho igitutu cy’iterabwoba cyo gutabwa muri yombi.

Yifashishije uburyo bw’amajwi yoherereje kimwe mu binyamakuru byo muri Angola ku wa Gatatu ushize yasobanuye ku mpamvu nyamakuru yatumye afata umwanzuro wo guhunga igihugu cye.

Yagize ati” Nahunze igihugu nyuma yo gushimutwa ku munyamategeko bamukuye mu ndege muri Mutarama”.

Manuel Antonio Rabelais wahoze ari Minisitiri akaba n’umunyamategeko ukomeye wa MPLA, yangiwe kuva mu gihugu ubwo yashakaga kwerekeza muri Lisbon bamushinja ibirego bya Ruswa.

Mu Itangazo MPLA yashyize hanze ku wa Gatatu ushize yatangaje ko hari gahunda yo guhagarika uyu mukobwa ku mwanya yari afite mo nyuma y’iminsi 90 atagaragara mu gihugu.

Welwitschia yakunze kumvikana cyane anenga imiyoborere ya Perezida Joao Lourenco wasimbuye Se ku butegetsi bw’iki gihugu akaba anashinja MPLA kumukandamiza.

Kuva Perezida Lourenco wahoze ari Minisitiri w’ingabo yajya ku butegetsi bw’igihugu yagendeye kure imikorere yabo kwa dos Santos

Welwitschia kuri ubu wahungiye mu Bwongereza hamwe n’umuvandimwe we Isabel dos Santos.

Aba bakobwa bombi bakomoka kuri dos Santos, nyina ubabyara akaba ari umwe mu bagore babaherwe bakomeye muri Afurika.

Isabel yarengeje ingohe ibirego bya leta ya Angola byakomotse ku iperereza rya kozwe ku mafaranga yagiye yishyura mu buryo budafututse ubwo yari umukuru w’ikigo cy’amavuta kizwi nka oil giant Sonangol.

Biteganyijwe ko ashobora gushakishwa igihe ku kindi agafatwa akagarurwa muri Angola.

Musaza we witwa Jose Filomeno dos Santos, wahoze ahagarariye ikigo cy’igihugu cyita ku bukungu, na we yangiwe kuva muri Angola icyo gihe afungishwa ijisho mu gihe cy’amezi Atandatu nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa.

Jose Eduardo dos Santos yayoboye Angola imyaka 38 kugeza mu mwaka wa 2017.


Jose Eduardo dos Santos yayoboye Angola kuva 1979-2017

Perezida Lourenco akimara gufata ubutegetsi bw’igihugu, yahise yirukana Isabel ku mwanya wo kuyobora Kampani z’amavuta mu rwegi rwo gusenya akazu kari karubatswe nabo kwa Dos Santos.

Benshi mu muryango wo kwa dos Santos bari mu bihugu byo hanze naho dos Santos wahoze ari perezida w’imyaka76,ari mu gihugu cya Esipanye aho ari kwitabwaho n’abaganga nk’uko guverinoma ibitangaza.

Ibitekerezo

  • Abana ba Dos Santos barakize cyane.Umwe mu bakobwa be niwe mugore ukize cyane kurusha abandi muli Afrika.
    Gusa nkuko Bible ivuga muli 1 Timote 6:9 havuga,gukira cyane biteza ibibazo.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa