skol
fortebet

Joseph Kabila yavuze ukuntu atiyumvisha impamvu hari abashaka ko yitandukanya na Felix Tshisekedi

Yanditswe: Monday 02, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Bamwe mu mahuriro mpuzamashyaka ya FCC na CACH yasinye amasezerano y’imikoranire cyane mu gusaranganya imyanya y’ubuyobozi, bakomeje kuzamura umwuka mubi, ahanini bitewe n’ibyemezo byagiye bifatwa na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ariko ntibivugweho rumwe.

Sponsored Ad

Uyu mwuka ushyira igitutu kuri Joseph Kabila ufata nk’umuyobozi w’icyubahiro wa FCC kuko ari we wasinye amasezerano n’Umukuru w’Igihugu, Felix Tshisekedi uri mu ihuriro rya CACH, aho bamwe bamusaba gusesa aya masezerano cyangwa agafata izindi ngamba.

Mu ijambo yagejeje ku badepite n’abasenateri 338 muri Kingakati tariki ya 29 Ukwakira 2020, Joseph Kabila yasubije abifuza ko amasezerano ya FCC na CACH yaseswa, agira ati:

Abantu benshi baza kundeba, bakansaba kugira icyo nsubiza ku mbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika. Iyo mbabajije mu by’ukuri icyo Perezida wa Repubulika yavuze, barazimira.

Bibagirwa ko hagati ya Perezida natwe, hari amasezerano yasinyiwe imbere y’abatangabuhamya. Muri abo batangabuhamya harimo ibihugu bitatu.

Amasezerano hagati ya FCC na CACH yasinyiwe imbere y’Abakuru b’Ibihugu barimo Uhuru Kenyatta wa Kenya, Abdel Fatah al-Sisi wa Misiri na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, tariki ya 6 Werurwe 2019.

Hari kandi n’abayobozi barimo abo mu gisirikare nka nyakwigendera Delphin Kahimbi, Gen. Celestin Mbala, Gen. John Numbi, Gen. Amisi Kumba (Tango Four) n’abandi.

Mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, harimo abanyamuryango ba FCC 342 mu gihe CACH ifitemo 50, abasigaye bakaba ari abo mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, LAMUKA. No muri Guverinoma kandi harimo ubwiganze bw’abanyamuryango ba FCC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa