skol
fortebet

Kanye West wiyamamarije ku mwanya wa Perezida wa Amerika yarezwe kutishura akayabo ka miliyoni y’Amadorali y’imishahara

Yanditswe: Friday 13, Nov 2020

Sponsored Ad

skol

Kanye West yarezwe mu rukiko ku ikirego kirebana n’umushahara utishyuwe ujyanye n’igitaramo cye cya opera ya Nebuchadnezzar. West wiyamamarije kuba perezida agatsindwa yarezwe n’itsinda ry’abakozi bamufashaga gutunganya umuziki we wa Live witwa Hollywood Bowl.

Sponsored Ad

Uyu muraperi ukekwa ko ari umumiliyarideri w’umuherwe, araregwa kubera “imushahara atishyuye” ndetse no kutishyura umushahara muto shingiro n’amasaha y’ikirenga ubwo yayoboraga Hollywood Bowl mu 2019.

Yerekanye bwa mbere opera ye mu Ukuboza umwaka ushize, nyuma yo gusohora alubumu ye ya mbere ya gospel yise, ‘Jesus Is King’ (Yesu Ni Umwami).

Inyandiko zemewe n’amategeko zabonywe na Complex zivuga ko abarega, barimo abakinnyi b’inyuma ndetse n’abashinzwe imisatsi, bavuga ko batahembwe neza ku mirimo bamukoreye.

Utunganya imisatsi yatangaje ko yagombaga guhembwa $ 550 mu minsi ibiri y’akazi ariko yahawe $ 530 nyuma y’amezi ane kandi yaciwe amadorari 20 y’amafaranga y’insinga yakoresheje mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga umurimo muri Californiya.

Uru rubanza ruvuga kandi ko abateguye igitaramo “bananiwe kwishyura neza umufasha w’utunganya imusatsi ndetse n’abandi bantu benshi bakoze serivisi ku bicuruzwa, harimo n’abakinnyi bakina inyuma nk’abari bateranye”. Ikirego cyagize kiti:

Abaregwa barebaga, bakagenzura kandi bakayobora igikorwa, kandi abakozi bahohotewe bakoze amasaha menshi biteze umusaruro kandi ntibahemberwaga ku gihe, cyangwa ngo bahembwe na gato.”

Byongeye kandi, abaregwa bavuze nabi abarega n’abakozi bafatwaga nka ba nyakabyizi bigenga kuko nta musoro wa leta wakuwe ku mushahara.

Ikirego ngo cyatanzwe muri Nyakanga, aho abarega bashaka “umushahara utishyuwe, umushahara ukomeje, indishyi, ibihano mbonezamubano, ibihano biteganijwe n’amategeko, n’igihembo cya avoka n’amagarama.” Live Nation, isosiyete yari inyuma y’icyo gitaramo cya Kanye West, nayo yashyizwe ku rutonde nk’uregwa.

Kanye West, usanzwe azwiho amakimbirane, yagiye atanga ibitekerezo byinshi usibye kwiyamamariza kuba perezida. Vuba aha, yatangaje umugambi we wo kubaka ‘umujyi w’ejo hazaza’ ku kirwa cya Haiti.

Avuga kuri iyo ngingo ubwo yabazwaga muri Joe Rogan Experience podcast, uyu mugabo w’imyaka 43 yasobanuye uburyo umushinga uzagirira akamaro abaturage bo kuri icyo kirwa. Ati:

Twagiye muri Haiti nuko perezida aduha iki kirwa ngo tugiteze imbere; kukigira umujyi w’ejo hazaza. Tugiye kubona abahinzi n’abaturage bahatuye bita ku butaka bafite muri iki gihe, iyo buzamutse mu gaciro, bose bararya.

GQ itangaza ko West yatangaje ubufatanye na perezida wa Haiti, Jovenel Moïse na guverinoma ye, ariko, ntabwo byakiriwe neza n’abantu bamwe ku mbuga nkoranyambaga, bituma atanga ibisobanuro birambuye kuri ayo masezerano ku rubuga rwe rwa Twitter ku ya 27 Ukwakira. Yanditse kuri Twitter agira ati:

Gusa kugira ngo dusobanukirwe: DUFATANYIJE NA LETA YA HAITI kugira ngo dukore ISHORAMARI rishobora kuzana AKAZI, ITERAMBERE, GUFASHA GUSHYIGIKIRA ABAHINZI n’ ABAROBYI kandi twubaka UMUJYI W’ EJO HAZAZA mu gihugu cyiza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa