skol
fortebet

Kenya: Abagore babiri baguranye abagabo mu buryo butangaje cyane

Yanditswe: Tuesday 10, Sep 2019

Sponsored Ad

Abagore babiri bo mu gace kitwa Busia muri Kenya barimo uwitwa Lilian Weta w’imyaka 28 ufite abana 3 na Millicent Auma w’imyaka 29 we ufite abana babiri, bateje urunturuntu mu binyamakuru kubera ukuntu baguranye abagabo mu buryo butangaje umwe agatwara uwa mugenzi we.

Sponsored Ad

Lilian Weta yavuze ko umugabo we Kevin Barasa yamubwiye ko agomba kumuvira mu rugo,akajya gushaka undi mugabo niko guhita arongora uwitwa Millicent Auma mu kwezi gushize.

Weta akimara kubona ko umugabo we amusimbuje Auma,yahise afata umwanzuro wo kumwihoreraho nawe akamutwara umugabo we witwa Christopher Abwire.

Weta yagize ati “Rimwe na rimwe umugabo wanjye yazanaga umugore nijoro akambwira ngo ni mubyara we [cousin].Yantegekaga kumutekera,nkanamusasira aho kuryama.”

Ubwo uyu mugore yabazaga cyane uyu mugabo we iby’uyu mushitsi wari wambaye ikoti rye,uyu mushyitsi w’umugore yahise amushyiraho icyuma amubwira ko inzu itakiri iye,agomba gusohoka akajya gushaka ahandi aba.

Umugabo we Barasa yamubwiye ko yemerewe kwishakira undi mugabo kuko nta mwanya agifite mu nzu ye.

Umwe mu bavandimwe ba Weta yamubwiye ko agomba kuva muri uru rugo agasubira iwabo mu cyaro.

Muri iki gihe Weta yari amaze gutandukana n’umugabo we,Abwire wari umugabo wa Auma yari arimo kumushaka cyane ko yari amaze ukwezi atagera mu rugo gusa yaje kumenya inkuru mbi ko umugore we yishakiye undi mugabo.

Weta wari mu gahinda yasuye Abwire amubwira ko umugore we ariwe wamusenyeye akamwirukanisha mu nzu ye,bituma bombi bemeranya kwibanira cyane ko bari bahuje ibibazo.

Abwire yabwiye Weta ko agomba kureka bakabana ndetse yahise amusaba kujya kuzana abana be bakabarera.

Aba bagabo n’abagore baguranye uburiri,babwiye ikinyamakuru Nairobi News dukesha iyi nkuru ko banyuzwe n’ubuzima bushya barimo ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa