skol
fortebet

Kenya: Abantu 60 barokotse mu buryo bw’igitangaza impanuka ya Bisi yataye umuhanda yibirindura ku musozi

Yanditswe: Sunday 09, Jun 2019

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru,imodoka ya bisi yavaga Kakamega yerekeza Nairobi yataye umuhanda yibirindura ku musozi ariko kubwa amahirwe abantu 60 bari bayirimo ntawahasize ubuzima.

Sponsored Ad

Iyi modoka yakoreye impanuka ahitwa Ihindu muri Naivasha yakomerekeyemo abantu 20 barimo abakiri bato 5 bahise bajyanwa mu bitaro bya Naivasha .

Abantu 6 nibo bakomerekeye bikomeye muri iyi mpanuka y’iyi bisi aho polisi iri guhiga umushoferi wayo wahise ahunga nyumo yo gukora impanuka.

Umwe mu bagenzi bari muri iyi bisi witwa Mbukinya yavuze ko umushoferi wari uyitwaye yari yasinze ariyo mpamvu yakoze impanuka.

Umupasitori wari muri iyi bisi witwa Pastor Moses Wafula yavuze ko iyi bisi yabanje gutwarwa n’umusaza w’inararibonye ndetse ngo yabatwaraga neza ariko bageze ahitwa Nakuru ngo yayivuyemo ayisigira umusore wari wasinze ahita atuma ikora impanuka.

Yagize ati “Ibibazo byavutse ubwo umushoferi mushya yatangiye kurenza umuvuduko,anywa itabi ndetse atangira kuganiriza abakobwa bari bamwicaye inyuma.”

Ibisigazwa by’iyi bisi yakoze impanuka byahise bijyanwa ku biro bya polisi bya Naivasha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa