skol
fortebet

Kenya:Abanyarwanda 1300 bahawe ubwenegihugu

Yanditswe: Sunday 13, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa 12 Ukuboza 2020 ubwo igihugu cya Kenya cyizihizaga umunsi w’ubwigenge (Jamhuri Day), Perezida Uhuru Kenyatta yahaye Abanyarwanda 1300 ubwenegihugu.

Sponsored Ad

Aba Banyarwanda ni abakomoka ku miryango yabo yavuye mu Rwanda mu myaka y’1950 nk’uko tubikesha televiziyo ya NTV, bose bakaba baravukiye muri Kenya.

Si bo gusa bahawe ubwenegihugu kandi, kuko hari abandi 1670 bo mu bwoko bw’Abashona bakomoka ku baturutse muri Zimbabwe mu myaka y’1930.

Perezida Kenyatta yisunze itegeko rigena gutanga ubwenegihugu, ni we wategetse ko aba baturage bahabwa ibyangombwa bibemerera kuba abenegihugu ba Kenya.

Ku munsi wa Jamhuri wizihirijwe muri Sitade y’igihugu ya Nyayo, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ku mugaragaro ibyo Perezida Kenyatta yiyemeje, yashyikirije ibyangombwa abantu 20 bari bahagarariye aba Banyarwanda n’Abashona bose.

Aba baturage bari babayeho mu buzima bugoye kuko bafatwaga nk’abanyamahanga, ntibahabwe na serivisi kubera ko batari bafite ibyangombwa by’ubwenegihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa