skol
fortebet

Kenya: Abasenateri bafunze kaminuza ya Masinde

Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2017

Sponsored Ad

Kaminuza ya Masinde Muliro yafunzwe nyuma y’imyigaragambyo yakozwe n’abarimu banenga imikorere mibi y’ishuri.
Umwanzuro wo gufunga iyo kaminuza ya Masinde nkuko Ikinyamakuru Dail Nation kibivuga, wafashwe n’ Abasenateri ejo kuwa kabiri nyuma yo kumva icyo abanyeshuri bahiga babivugaho. Nyuma yaho abanyeshuri bategetswe kurisohokamo uyu munsi ku wa gatatu mu gitondo.
Umwanzuro wasinyweho n’ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri Prof Caroline Onyancha yavuzeko umunyeshuri uhagarariye abandi muri iyi (...)

Sponsored Ad

Kaminuza ya Masinde Muliro yafunzwe nyuma y’imyigaragambyo yakozwe n’abarimu banenga imikorere mibi y’ishuri.

Umwanzuro wo gufunga iyo kaminuza ya Masinde nkuko Ikinyamakuru Dail Nation kibivuga, wafashwe n’ Abasenateri ejo kuwa kabiri nyuma yo kumva icyo abanyeshuri bahiga babivugaho. Nyuma yaho abanyeshuri bategetswe kurisohokamo uyu munsi ku wa gatatu mu gitondo.

Umwanzuro wasinyweho n’ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri Prof Caroline Onyancha yavuzeko umunyeshuri uhagarariye abandi muri iyi kaminuza we avuga ko imyigishirize ikiri hasi mu mashuri yose atari ikibazo cy’abanyeshuri bamwe.

Umuyobozi w’iyi kaminuza yatangaje ko itariki yo gufungura ishuri izamenyeshwa abanyeshuri nyuma. Umuyobozi w’ishuri yavuze ko kandi ikibazo cyo gutakaza umwanya mugihe bakagombye kuba biga kizasubirwaho mu gihe bongeye gufungura ishuri.

Mu gitabo cyandikwamo imikorere y’ishuri cyizwi ku izina rya ‘MEMO’’, ‘Abarimu bose b’iyi kaminuza bazajya bahura n’abanyeshuri bigisha mbere yuko batangira ibizamini kugirango babazwe ibyagenze neza ndetse n’ibitaragenze neza kugira ngo bikosorerwe hamwe.’

Kivuga ko kandi abanyeshuri baturutse mu bihugu by’amahanga bo bemerewe kuba bari mu macumbi y’ishuri mu gihe hatari hafatwa undi mwanzuro mushya.

INGABIRE Marie Grace

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa