skol
fortebet

Kenya igiye gukora ikintu gisekeje ku myenda y’Abapolisi mu rwego rwo kurwanya ruswa

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

skol

Leta ya Kenya biravugwa ko igiye gufata ingamba zo gukura imifuka ku myenda y’abashinzwe umutekano by’umwihariko polisi y’igihugu, mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’itangwa rya ruswa mu gihugu.

Sponsored Ad

Ibi ngo bigiye gukorwa kugira ngo bifashe perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta kugera ku ntego ye yo guca burundu ruswa muri iki gihugu abereye umuyobozi.

Biteganyijwe ko mu gihe uyu mwanzuro waba umaze kunozwa neza, nta myenda miashya izasohoka yabo izongera kuba iriho imifuka. Ibi byitezweho ko ku bapolisi bakira ruswa mu mihanda batazajya bapfa kubona uburyo bwo kuyibika.

Umuyobozi wa Polisi we avuga ko icyemezo cyo gukura imifuka ku myenda yabo, bitaba ari byiza kuko nabyo ubwabyo bituma irushahokubya myiza ndetse ikanabafasha kubika ibikoresho by’ibanze birimo na Telefone ngendanwa.

Mu mwaka wa 2019,muri Afurika y’uburasirazuba Kenya iza ku mwanya wa 3 n’amanota 27% mu kurwanya ruswa. Ni mugihe ibihugu bigize uyu muryango birangajwe imbere n’ u Rwanda, rufite amanota 56%, Tanzaniya ku wa 2 n’amanota 36%, Kenya n’amanota 27%, Uganda n’amanota 26%, naho u Burundi ku mwanya wa 5 n’amanota 17%.

Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 4 muri Afurika mu kurwanya ruswa, ni nyuma ya Seychelles iri kuri 66%. Botswana igakurikiraho kuri 61%, Cap Vert na yo igakurikira ku kigero cya 57% n’u Rwanda ku mwanya wa 4 ruri ku kigero cya 56%.

Ibitekerezo

  • Ibi ni uguta igihe rwose.Abapolisi nubwo baba badafite imifuka ku myenda,bazayabika mu masogisi cyangwa mu makariso.Ni nka bya bindi bashyize ikiganza mu busitani wa Round About ya Kimihurura (KBC).Hari ibintu byinshi Leta zidashobora guca: Ruswa,Akarengane,Ubusambanyi,Ubushomeli,etc...
    Amaherezo ni ayahe? Imana yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ikabusimbuza ubwayo.Byisomere muli Daniel 2,umurongo wa 44.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye "gushaka ubwami bw’Imana",aho kwibeshya ko abantu bakuraho ibibazo byo mu isi.Byarabananiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa