skol
fortebet

Kenya: Urukiko rw’ikirenga rwemeje intsinzi ya Kenyatta

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Muri iki gitondo cyo kuri wa Ubere tariki ya 19 Ugushyingo 2017 Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Kenya rwemeje ko abareze bahakana ko Perezida Kenyatta atatsinze amatora ibirego byabo nta shingiro bafite.
Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko hatanzwe ibirego bibiri bashakaga y’uko amatora aherutse kuba mu gihugu cya Kenya kuwa 26 Ukwakira 2017, yongera guteshwa agaciro ku nshuro ya kabiri nk’uko byagenze mbere aho Kenyatta yari ahanganye na Odinga.
Umucamanza David Maraga wasomye imyanzuro (...)

Sponsored Ad

Muri iki gitondo cyo kuri wa Ubere tariki ya 19 Ugushyingo 2017 Urukiko rw’ikirenga mu gihugu cya Kenya rwemeje ko abareze bahakana ko Perezida Kenyatta atatsinze amatora ibirego byabo nta shingiro bafite.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko hatanzwe ibirego bibiri bashakaga y’uko amatora aherutse kuba mu gihugu cya Kenya kuwa 26 Ukwakira 2017, yongera guteshwa agaciro ku nshuro ya kabiri nk’uko byagenze mbere aho Kenyatta yari ahanganye na Odinga.

Umucamanza David Maraga wasomye imyanzuro yavuze ko inyandiko zisaba gutesha agaciro amatora ya Kenya, Uhuru Kenyatta aheruka gutsinda za Harun Mwau (wahoze ari uwungirije Minisitiri) n’urwa by Njonjo Mue na Khelef Khalifa nta shingiro zifite.

Bivuze ko Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto bazarahira kongera kuyobora iki gihugu ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Uyu mwanzuro uje usibiza ibyo benshi bari bamaze iminsin bategereje niba koko Kenyatta azarahirira kungera kuyobora Kenya mu y’indi manda cyangwa niba amatora azongera gusubirwamo.

Raila Odinga utavugwa rimwe na we ntiyigeze atanga ikirego mu rukiko n’ubwo kenshi yumvikanaga avuga ko ibyavuye mu matora atabyishimiye.Ubwo yagarukaga mu gihugu avuye muri Amerika, abantu bagera kuri babiri bitabye Imana kubera imvururu zabahuje n’abashinzwe umutekano.

Gusa Railda Odinga wo mu Ishyaka ritavuga rumwe na Kenyatta (NASA), yigeze gutanga ikirego kijyanye n’uburyo amatora yabaye ku wa 8 Kanama atanyuze mu muco, icyo gihe urukiko rw’ikirenga rwemeje ubusabe bwe butegeka y’uko amatora asubirwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa