skol
fortebet

Kenya: Umudepite yatawe muri yombi nyuma yo gukubitira mugenzi we w’umugore mu nteko

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

Umudepite witwa Rashid Kassim wo muri Kenya yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 13 Kamena ashinjwa gukubita mugenzi we w’umugore amuziza ko atageneye amafaranga agace uyu ahagarariye.

Sponsored Ad

Rashid Kassim arashinjwa gukubita inshyi Fatuma Gedi uba muri komisiyo y’imari kubera ko atageneye amafaranga agace avukamo gusa bwana Kassim ntacyo aravuga ku byo aregwa.

Ifoto ya depite Fatuma Gedi ari kurira ndetse ava amaraso mu kanwa biravugwa ko ari iyafashwe amaze kumukubita, yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bimaze kuba, abagore bose b’abadepite bahise basohoka mu Nteko mu gikorwa cyo kwamagana ibyabaye kuri mugenzi wabo.

Depite Kassim uhagarariye agace ka Wajir mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya.

Arashinjwa gukubita uyu mugenzi we aho imodoka zihagarara mu nyubako y’Inteko ubwo yamubazaga impamvu atageneye amafaranga agace ahagarariye.

Ku rundi ruhande,abadepite b’abagabo bateye urwenya baseka bagenzi babo b’abagore nk’uko depite Sabina Wanjiru Chege yabibwiye BBC.

Yagize ati: "Bamwe muri bagenzi bacu b’abagabo bahise batangira kutunnyega bavuga ko ari umunsi wo kudukubita inshyi".

Avuga ko ibi byatumye abadepite b’abagore bahita basohoka mu Nteko, haburaga umwanya muto ngo Minisitiri w’imari ageze ku Nteko ingengo y’imari ya Kenya.

Aba bagore basabaga ko Bwana Kassim abazwa ibyo yakoze, nyuma yahise atabwa muri yombi.
Depite Sabina ati: "Twese turi abadepite…ntabwo twe turi munsi yabo".

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa