Kenya: Umukobwa urinda gereza yishwe n’umukunzi we bahuriye kuri Facebook

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 17 May 2019 Yasuwe: 3100

Umurinzi wa gereza muri Kenya witwa Pauline Wangari biravugwa ko yishwe n’umukunzi we witwa Joseph Ochieng ubwo bari bahuye ku nshuro ya mbere nyuma yo gukundanira ku rubuga rwa Facebook.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yahuye n’uyu musore bikekwa ko yamwishe kuwa 13 Gicurasi uyu mwaka,basanga yishwe ku munsi wakurikiyeho atewe ibyuma.

Nkuko polisi yabibwiye urukiko,uyu mukobwa urinda gereza yakundaniye na Ochieng kuri Facebook,birangira amutumiye mu rugo rwe ngo I Murang’a babonane aribwo yamwishe.

Ochieng yabwiye polisi ko asura Wangari mu rugo rwe,aribwo bwa mbere bari bahuye nyuma y’igihe bagiranye ubucuti kuri Facebook.

Polisi yavuze ko Wangari na Ochieng bashwanye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina,uyu musore ahita afata icyuma cyo mu gikoni akimutera mu nda,mu ijosi no mu gituza arangije ahita akimushyira mu ntoki kugira ngo bigaragare ko yiyishe.

Polisi yataye muri yombi uyu Joseph Ochieng n’abandi barimo Rodgers Namkuro na Mary Amollo ikekaho kugira uruhare mu rupfu rwa Wangari ndetse ngo izasoma urubanza rwabo kuwa 31 Gicurasi uyu mwaka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Iyi si irarwaye koko.Ni gute wavuga ngo urakundana n’umuntu mutaziranye,muhujwe na Facebook?? Kera umukobwa yarongorwaga n’umuhungu bahujwe n’Umuranga.None barakubitana,bagasomana,bakaryamana bataziranye.Nyuma y’igihe gito bagatandukana,cyangwa bakicana.Nyamara bakabyita urukundo.Nubwo abakristu nyakuri ari bake,ntabwo bakora ibintu nk’ibi.Birinda ikintu cyose kibagusha mu busambanyi,bagategereza uwo bazabana babanje gutera igikumwe.Mbera yuko babikora,bombi bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana.Abo nibo bazabona ubuzima bw’iteka muri paradizo.

    20 hours ago

Inzindi nkuru

Perezida Kagame yasuye Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa...

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri i Paris aho yitabiriye...
18 May 2019 Yasuwe: 1097 0

Umuganga w’umufaransa arashinjwa kuroga abarwayi 17

Umuganga witwa Frédéric Péchier ukomoka mu Bufaransa, yatangiye gukorwaho...
18 May 2019 Yasuwe: 1067 0

Kenya: Umukobwa urinda gereza yishwe n’umukunzi we bahuriye kuri...

Umurinzi wa gereza muri Kenya witwa Pauline Wangari biravugwa ko yishwe...
17 May 2019 Yasuwe: 3100 1

Perezida Trump agiye gusura igihugu cy’abaturanyi

Perezida Perezida Donald Trump agiye gusura igihugu cya Uganda ku nshuro ya...
17 May 2019 Yasuwe: 4435 0

Moïse Katumbi utavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Moïse Katumbi Chapwe ,umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Repubulika...
17 May 2019 Yasuwe: 1661 0

Hadutse imirwano ikomeye mu nteko ishingamategeko ya Hong Kong bamwe...

Hadutse imirwano mu nteko ishingamategeko ya Hong Kong kuri uyu wa...
16 May 2019 Yasuwe: 3717 0