skol
fortebet

Kenya: Wa mwarimu wabaye uwa mbere ku isi kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakiriwe nk’umwami [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

Umwarimu witwa Peter Tabichi ukomoka mu gihugu cya Kenya uherutse guhabwa igihembo cy’umwarimu mwiza ku isi,yakiriwe nk’umwami I Nairobi ubwo yari avuye Dubai kwakira iki gihembo.

Sponsored Ad

Uyu mwarimu wahawe igihembo na miliyoni y’amadolari,yahawe iki gihembo kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoze birimo ubwitange mu kazi ndetse no gutanga 80 ku ijana by’umushahara we mu gufasha abanyeshuli bo mu kigo cy’amashuli yisumbuye ya Keriko giherereye mu gace ka Pwani mu ntara ya Nakuru.

Uyu mwarimu yahaye umushahara we abanyeshuli bakennye bo kuri iki kigo kugira ngo babashe kubona impuzankano ndetse n’amakayi yo kwandikiramo.

Ubwo yari aturutse Dubai aho yaherewe iki gihembo yakiriwe n’abanyeshuli batandukanye muri kenya baramuterura,ndetse bamuririmbira indirimbo nyinshi zo kumushimira.


Ibitekerezo

  • This teacher must be a good model for all teachers.Akora ikintu cyo KWITANGA (self sacrifice).Tujye twitanga mu kazi dukora,ni biba ngombwa "twigomwe".Natwe nk’abakristu,Yesu yadusabye kumwigana,tukitanga mu murimo wo kubwiriza yasabye umukristu nyakuri wese nkuko dusoma muli Yohana 14:12 havuga.Kandi tukawukora ku buntu,tudasaba amafaranga nkuko yadusabye muli Matayo 10:8.Niyo mpamvu twigana uyu Mwarimu,tukajya mu nzira tukabwiriza abantu kandi ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe kugirango tubeho,nkuko ba Pawulo babigenzaga.
    Birirwaga babwiriza ku buntu,bagatungwa no kuboha amahema (tents) bagurishaga.Nta na rimwe basabaga icyacumi nkuko abiyita abakozi b’imana babigenza uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa