skol
fortebet

Kenya yarekuye abakekwaho iterabwoba, Somalia hapfuye 14, uko iterabwoba rihagaze muri Afurika

Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017

Sponsored Ad

OCPD Lucas Ogara yavuze ko barekuye batatu muri barindwi bakurikiranyweho iterabwoba kuko babuze ibimenyetso
Polisi ya Kenya ikorera mu mujyi wa Mombasa yarekuye abantu batatu bari bakurikiranyweho iterabwoba.
OCPD Lucas Ogara yavuze ko icyatumye abo uko ari batatu barekurwa ari uko polisi yabuze ibimenyetso bibahamya iterabwoba. Harekuwe batatu abandi bane basigara muri kasho.
OCPD Lucas Ogara yabwiye Dail nation ko abarekuwe ari Rashid Mohamed Rashid, Faiz Hyder Mohamed na Shariffa (...)

Sponsored Ad

OCPD Lucas Ogara yavuze ko barekuye batatu muri barindwi bakurikiranyweho iterabwoba kuko babuze ibimenyetso

Polisi ya Kenya ikorera mu mujyi wa Mombasa yarekuye abantu batatu bari bakurikiranyweho iterabwoba.

OCPD Lucas Ogara yavuze ko icyatumye abo uko ari batatu barekurwa ari uko polisi yabuze ibimenyetso bibahamya iterabwoba. Harekuwe batatu abandi bane basigara muri kasho.

OCPD Lucas Ogara yabwiye Dail nation ko abarekuwe ari Rashid Mohamed Rashid, Faiz Hyder Mohamed na Shariffa Faiz Hyder.

Abo uko ari barindwi bari batawe muri yombi ku wa Gatanu nyuma y’ aho polisi imenye amakuru avuga ko baturutse muri Turikiya bari kuri misiyo ya Islamic States yo kugaba ibitero by’ ubwiyahuzi.

Kenya, Nigeria na Somalia nibyo bihugu byo muri Afurika bikunze kugabwaho ibitero by’ Abiyahuzi kurusha ibindi.

Muri Mata 2015, Kaminuza ya Garissa mu gihugu cya Kenya yagabweho igitero n’ abiyahuzi gihitana abagera ku 147 muri bo abenshi bari abanyeshuri. Al Shabaab niyo yari inyuma y’ iki gitero.

Mu minsi ishize igihugu cya Kenya cyari gifite umugambi wo gufunga inkambi ya Dabaab bivugwa ko yaba ariyo nkambi y’ impunzi nini ku isi. Uyu mugambi wakomwe mu nkokora n’ inkiko z’ iki gihugu zivuga ko gufunga iyi nkambi byabangamira uburenganzira bw’ ikiremwa muntu.

Nimugihe Kenya yo yavugaga ko iyi nkambi itegurirwamo ibitero by’ abiyahuzi. Kenya ntiyanyuzwe n’ icyemezo cy’ urukiko kiyibuza gufunga iyi nkambi bituma ijurira.

Muri Nigeria, Perezida w’ iki gihugu mu kiganiro yagiranye na Perezida wa Leta zunzwe ubumwe z’ Amerika Donald Trump ku murongo wa telefoni, Trump yemereye Nigeria inkunga yo guhangana n’ umutwe wa Boko haram wazengereje Nigeria.

Mu gihugu cya Somalia kitorohewe n’ ibitero by’ abiyahuzi bitewe n’ umutwe w’ Al Shabaab, kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare bombe yaturikirijwe ku mudoka mu murwa mukuru w’ iki gihugu Mogadishu yahitanye abagera kuri 14.

Ibi bibabye mu gihe nta byumweru bibiri birashira iki gihugu kibonye Perezida mushya Mohamed Abdullahi Farmajo.

Mu Rwanda nta gitero cy’ ubwiyahuzi na kimwe kirahaba gusa mu bihe bitandukanye inzego z’ umutekano zarashe abakekwaho ubutagondwa. Magingo aya hari abagikurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ ubwiyahuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa