skol
fortebet

Kera kabaye Boeing yatangaje amafaranga izishyura imiryango y’abaguye mu ndege zayo za 737 Max

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

Imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka y’indege ya Boeing 737 Max ya kompanyi ya Ethiopian Airlines igiye guha indishyi y’akababaro ingana na n’ibihumbi 144.500 by’amadolari buri umwe.

Sponsored Ad

Ababuranira iyi miryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka bavuga ko iyo ndishyi ntacyo ivuze, bakavuga ko ari uburyo Boeing yabonye bwo kwiyamamaza.

Benshi mu bagize iyi miryango yaguye muri iyi ndege bamaze kujyana Boeing mu butabera kubera ibibazo by’izi ndege zabo zimaze kwica abarenga 300.

Umucamanza witwa Nomaan Husain wo mu ntara ya Texas muri Amerika,uburanira imiryango 15 yagize ati: "Amadorari ibihumbi 144.000 ntabwo ahuye n’indishyi y’akababaro iyi miryango yagize.Ntashobora guhoza imiryango. Iyi miryango irashaka indishyi y’ukuri".

Kuva mu kwezi kwa Werurwe ubwo iyi ndege yakoraga impanuka, indege za 737 Max zarahagaritswe, mu gihe abashinzwe iperereza barimo bareba ibijyanye n’umutekano w’ingendo zayo.

Ibi byabaye nyuma y’impanuka 2 z’indege za Boeing 737 Max zakozwe na kompanyi yo muri Indonesia na Ethiopian Airlines zahitanye abarenga 340.

Mu baguye mu mpanuka ya Ethiopian Airways harimo umunyarwanda umwe.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Boeing yemereye imiryango yabuze n’abayo miliyoni 100 z’amadorari.

Ibitekerezo

  • It is a very good gesture.Ni hafi 130 millions Frw kuri buri muryango.Ariko nkuko Yesu yabivuze,ntacyo watanga ngo ugure ubuzima.Niyo mpamvu yatugiriye inama yo gushaka imana cyane,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Yatubujije kwibera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka imana.Ikibazo nuko abantu nyamwinshi bibera mu gushaka amafaranga n’ubutunzi gusa.Wababwiriza ijambo ry’imana ntibakumve.Mu byukuri,baba bicira urubanza rwo kuzabura ubuzima bw’iteka no kutazazuka ku munsi wa nyuma.Nubwo ku irimbi bababeshya ko bitabye imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa