skol
fortebet

Kigali :Umuyobozi ushinzwe kurwanya ruswa afunzwe azira kuyirya

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Komeza Theoneste ushinzwe iperereza mu ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa mu rwego rw’Umuvunyi amaze iminsi micye atawe muri yombi akurikiranyweho kurya ruswa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo akurikiranyweho kwakira ruswa mu 2011 ubwo yari akiri umupolisi w’igihugu,atarinjira muri aka kazi ko guperereza kuri ruswa.

Urwego rw’Umuvunyi rwavuze ko rwamuhaye akazi mbere y’uko rumenya aya makuru ko yigeze kurya ruswa ariyo mpamvu bahise bamuta muri yombi bakimara kuyamenya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi, Jean Pierre Nkurunziza, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uru rwego rwahawe aya makuru n’abantu maze rurayakurikirana ruza gusanga uyu Komeza akwiye gukurikiranwa.

Yagize ati “Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, ntirwabona amakuru nk’ayo ngo ruyihorere n’ubwo ari umukozi warwo.
No muri CV ye ntiyigeze ashyiramo ko yabaye umupolisi bivuze ko habayeho kutwihishamo, kuko ntabwo twari kugenzura ibintu tutaketse”.

Mu itegeko rishya rihana ibyaha bya ruswa, rivuga ko icyaha cya ruswa kidasaza, mu gihe mu itegeko rishaje icyaha cya ruswa cyagiraga ubusaze nyuma y’imyaka 10.

Uyu mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ubu akurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nubwo ataragezwa imbere y’ubutabera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye Umuseke ko Dosiye y’uyu mukozi w’Umuvunyi bayishyikirijwe tariki 11 Werurwe 2019, akurikiranyweho kwakira ruswa. Ngo azaregerwa urukiko mu minsi itanu uhereye igihe dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Nkurunziza avuga ko abanyarwanda bakwiye kwirinda ruswa kuko ibahesha isura mbi igihugu n’umuntu ku giti cye, avuga ko kuba Umukozi w’Urwego rushinzwe kurwanya iki cyaha yagikekwaho batabyihanganira agomba kugikurikiranwaho n’ubutabera.

Nkurunziza ati “Abanyarwanda bakwiye gukomeza kugaragaza amakuru kuri ruswa n’akarengane kuko ari akazi k’abantu bose. Iyo tutagira umuntu utubwira amakuru nk’aya (kuri iki kirego) ntabwo twari kuzayamenya”.

Icyaha cya ruswa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindi n’icumi.

Ibitekerezo

  • Abantu barya ruswa bashaka gukira.Benshi birabahira bagakira cyane.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

    Huuu.!!!ubu see birashoboka ra?cg Ni amatiku.yari yarahunze se hanyuma aje bamuha akazi.ibi Ni akateye nzajya mbitega amaso.ese Ni umuyonozi w’uruhe rwego ko abayobozi mu Muvunyi bazwi.cg ni umukozi nk’abandi?cyakora tugikora gutya ntabwo tuzatera imbere.haba hakenewe n’inkuru zicukumbuye .!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa