skol
fortebet

Kim Jong Un agiye guhura na Perezida Putin ku nshuro yabo ya mbere

Yanditswe: Friday 19, Apr 2019

Sponsored Ad

Ibiro bya perezida Vladmir Putin byatangaje ko uyu mukuru w’igihugu yitegura guhura na mugenzi we Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru muri uku kwezi,ku nshuro yabo ya mbere.

Sponsored Ad

Putin agiye guhura na Kim Jong Un ku nshuro ya mbere ariko mu mwaka wa 2002 yahuye na se w’uyu muperezida Kim Jong-Il ahitwa Vladivostok.

Amakuru aravuga ko Kim Jong Un na Putin bazahurira ku mupaka mu Burasirazuba ku mupaka w’ibi bihugu byombi.

Kremlin yatangaje ko Kim jong Un azasura Uburusiya mu mpera z’uku kwezi ku butumire yahawe na Vladmir Putin.

Kim agiye gusura Uburusiya nyuma y’imihuro 2 yagiranye na Donald Trump wa Amerika aho mu mwaka ushyize bahuriye Singapore hanyuma uyu mwaka bahurira Hanoi muri Vietnam.

Putin na Kim bagiye guhura nyuma y’iminsi mike Koreya ya ruguru itangaje ko yakoze igisasu cya kirimbuzi gifite ubumara budasanzwe.

Leta ya Kremlin ntiyigeze itangaza italiki n’igihe Putin azahurira na Kim yangwa se aho bazahurira gusa ibinyamakuru bitandukanye byemeje ko ari mu burasirazuba bw’Uburusiya.Putin ashishikajwe no guhura na Kim.




Putin wahuye na Kim Jong Il muri 2002 agiye guhura n’umuhungu we Kim Jong Un muri uku kwezi

Ibitekerezo

  • North Korea,Russia na China bimeranye nabi cyane muli iki gihe.Gushotorana kw’ibihugu bikomeye nta handi bijyana uretse ku Ntambara ya 3 y’isi nkuko abahanga mu bya gisirikare bavuga (senior military generals).Iramutse ibaye,noneho bakoresha Atomic Bombs,isi yose igashira mu kanya gato.
    Ibi byose byerekana ko nta kabuza imperuka iri hafi tugomba kwitegura.Aho kugirango abantu basenye isi imana yiremeye,izabatanga,itwike intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara mu isi nkuko Zaburi 46:9 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21:22.Tujye duhora twiteguye,dushake imana cyane,twe guhera mu byisi gusa,kugirango tuzarokoke kuli uwo Munsi uteye ubwoba nkuko Yoweli 2:11 havuga.

    igihe mwanditse inkuru zo hanze mujye muduha source plz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa