skol
fortebet

Kim Jong Un yatangaje ko Amerika ifite umugambi mubi cyane

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru,Kim Jong Un yabwiye perezida w’Uburusiya Vladmir Putin baherutse guhura ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zifite umugambi ugayitse ndetse yemeza ko Koreya zombi zitabanye neza.

Sponsored Ad

Kim Jong Un yatangaje ko igihugu cya US, cyari gifite umugambi mubisha ubwo yahuraga na Perezida Donald Trump mu mujyi wa Hanoi muri Vietnam.

Ibi Kim Jong Un yabitangarije Putin kuwa Kane w’iki Cyumweru ubwo bahuriraga ahitwa Vladivostok mu muhuro wamaze amasaha 5.

BBC itangaza ko muri uyu muhuro w’aba bayobozi b’ibikomerezwa, Kim Jong-un yaba yarabwiye Vladimir Putin ko ibintu bitifashe neza namba hagati ya koreya y’Epfo na Koreya ya ruguru.

Kim Jong Un yavuze ko umubano we na Koreya y’Epfo ushobora kuzamba burundu bitewe n’uko US yitwaye nabi muri ibi biganiro byabereye Hanoi byari bigamije gusaba igihugu cya Korea gusenya ikorwa ry’ibitwaro by’ubumara.

Ibi biganiro byabaye muri Gashyantare uyu mwaka,byarangiye Trump na Kim nta kintu bumvikanye nyuma y’aho uyu muyobozi wa US yanze gukuriraho Korea ya ruguru ibihano byerekeye ubukungu yafatiwe.

Putin yatangaje ko mugenzi we Kim akeneye ko ibihugu byose ku isi byemera ko umutekano wa Koreya ya ruguru utazahungabanywa kugira ngo yemere guhagarika gukora ibitwaro by’ubumara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa