skol
fortebet

Kim Jong Un yataye mu kigega kirimo igifi cy’inkazi umu jenerali we kiramurya arapfa

Yanditswe: Sunday 09, Jun 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un uzwiho kwica abantu urubozo aravugwaho kwica umwe mu ba jenerali be amujugunye mu kigega kinini cyuzuyemo igifi cy’inkazi iramurya arapfa.

Sponsored Ad

Uyu muperezida uri mu bavugwaho ko amaze guhitana benshi mu batavuga rumwe nawe muri Koreya ya ruguru, yategetse ko uyu mu jenerali bamuca amaboko barangiza bakamujugunya muri iki kigega kirimo igifi cy’inkazi kiramurya arapfa nyuma yo gushinjwa gupanga kumuhirika ku butegetsi [coup d’etat].

Ikinyamakuru Daily Star cyatangaje ko iki kigega cyarimo igifi cy’inkazi [Piranha] cyubatswe ahitwa Ryongsong mu rugo rwe.

Uwatanze aya makuru ntiyigeze atangaza niba uyu mujenerali yarishwe n’igifi gikaze cyari muri iki kigega yajugunywemo,ibikomere cyamuteye cyangwa niba yararohamye mu kigega akamira nkeri.

Amakuru avuga ko uyu muyobozi wa Koreya ya ruguru yakuye ubu buryo bwo kwica abantu muri filimi ya James Bond yitwa ’The Spy Who Loved Me’.

Umwe mu bashinzwe iperereza bo muri UK yabwiye Daily star ko uyu Kim ayoboye abaturage mu bwoba ndetse ngo yicira abantu ku karubanda kugira ngo abandi barebereho.

Mu minsi ishize Kim Jong Un yishe umukuru w’ingabo ze,umuyobozi wa banki nkuru ya Koreya ya ruguru ndetse na Ambasaderi wa koreya muri Cuba na Malaysia.


Kim Jong Un yataye mu kigega umujenerai we mu kigega kirimo iki gifi kiramwica

Ibitekerezo

  • Ntimugakabye! Piranha ni udufi duto, nubwo turumana cyane ariko ntimwatwita IGIFI CY’INKAZI! Byerekana ko mutangaza inkuru mudahagazeho. Niba araba arimwe mwazitashye mujye mutanga reference. Mube abanyamwuga please!

    Nibyo rwose kurasa abantu munywa yihangu. Aho bari hose kwisi kandi. Nibiba ngombwa bazaze kutwigiraho.

    Mu Kilatini baravuga ngo:Homo Homini Lupus Est (Man is Wolf to Man).In brief,bisobanura ngo Inyamaswa mbi ni umuntu.Tekereza ubugome bumeze gutya.Tekereza intambara zibera ku isi hose,abantu bica abandi.Nyamara uyu nawe ejo azapfa,abore.Aho gukora neza kugirango Imana izamuhe ubuzima bw’iteka,arimo kwica abantu baremwe mu ishusho y’Imana.Igishimishije nuko ku munsi w’imperuka,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze mu isi abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.It is a matter of time.Imana ikorera kuli Calendar yayo.

    mbega umugome weeee!!!Ubu se ayoboye iki niba yica abantu bene aka kageni?Yakwitonze kweli!

    Iyinkuru irambabaje cyane kbs! Sinzi abashinzwe uburenganzira bwa muntu impamvu bacecetse!? Gusa birababaje.

    @Kawhi Leonard, ushobora kuba utazi neza Piranha, kuko iyo uzi ifite Longuer ya 15 a 25 cm, gusa. Uribeshye cyane kuko Piranha peuvent etre plus long, n’ukuvuga hari Piranha rouge, Piranha noire, etc. So Piranha ishobora kuba nto, aliko hari na Piranha nini cyane. Biterwa n’ubwoko bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa