skol
fortebet

Kim Kardashian n’ibindi byamamare bituye mu mujyi wa Malibu byahunze kubera inkongi y’umuriro yawufashe [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Umujyi wa Malibu utuwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Kanye West n’umugore we Kim Kardashian Lady Gaga, Leonardo Dicaprio, Jack Nicholson, Miley Cyrus, Robert Downey Jr., Tom Hanks, Janet Jackson n’abandi benshi wafashwe n’inkongi y’umuriro none benshi bahisemo guhunga.

Sponsored Ad

Uyu mujyi uri muri Leta ya California imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika,wafashwe n’inkongi y’umuriro ndetse benshi mu byamamare bawutuyemo bamaze kwimukira Los Angeles nubwo hatagize igikorwa nayo yafatwa mu minsi iri imbere.

Mu mashusho n’amafoto ari gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,ari kugaragaza amazu,imodoka biri gushya ndetse abashinzwe kuzimya umuriro bananiwe neza neza.

Kim Kardashian abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yatangaje ko polisi yageze iwe,imuha isaha imwe yo kuba avuye mu nzu ye agahunga kugira ngo uyu muriro utamusanga mu rugo we n’abana be batatu ukamuhitana.

Lady Gaga na Mark Hamill bamaze gutangaza ko bahunze mu gihe Will Smith yabwiye abakunzi be ko umuriro ugiye kugera ku nzu ye ndetse ari kwitegura guhunga Malibu.

Inzu ya Caitlyn Jenner usanzwe ari nyina w’ibyamamamre mu mideli birimo Kylie Jenner,Kendall Jenner, bene se wa Kim Kardashian na bene nyina yamaze gushya nkuko ibinyamakuru byabitangaje ndetse uyu mugore yimukiye LA ku bakobwa be.

Uyu muriro watewe n’ibiza umaze gutwika ahantu hangana na hegitari zisaga ibihumbi 14 hafi y’umujyi wa Los Angeles, ukomeje gutizwa umurindi n’umuyaga uri ku muvuduko wa kilometero 80 ku isaha.
Iyi nkongi y’umuriro ikomeye,imaze kwica abantu icyenda mu gihe abarenga ibihumbi 25 bamaze guhunga aka gace ka Malibu.







Ibitekerezo

  • IBIZA bisigaye bikomeye kurusha kera.Biraterwa nuko abantu bangije ikirere,nabyo bitera Climate Change.Ni kimwe mu bimenyetso bikomeye byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Mutekereze IMIRIRO isigaye itwika imijyi ikomeye nka Malibu.Ibi kandi bitwibutse ukuntu ku munsi w’imperuka,Yesu azazana n’Abamarayika "mu Muriro" uzatwika abantu banga kumvira imana ku isi yose".Bisome muli 2 Abatesalonike 1:7-9.Tekereza UMURIRO uzakwira mu isi yose.Nkuko uwo murongo ubivuga,hazatwikwa gusa "abantu banga kumvira imana gusa".Ntabwo ari ubutaka.Ahubwo ibyo nibirangira,isi yose izaba paradizo,ituwe n’abantu bumvira imana gusa kandi batibera mu byisi gusa,batitaye ku bintu byerekeye imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa