skol
fortebet

Kinshasa: Ikigo nderabuzima cyatewe n’abagizi ba nabi bafata ku ngufu abarwayi n’abaganga

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mu ijoro ryo kuwa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu, itariki 12 Nzeri, Ikigo Nderabuzima cya Kisenso, muri Kinshasa, cyibasiwe n’abagizi ba nabi bazwi nka Kuluna, aho bivugwa ko abarwayi n’abaganga abagera kuri 7 bafashwe ku ngufu.

Sponsored Ad

Abo bagizi ba nabi (Kaluna) bari bitwaje imihoro, inyundo n’izindi ntwaro gakondo zakoreshejwe mu gutera ubwoba abaganga n’abarwayi

Kuri uyu wa Gatandatu, nibwo Imiryango itegamiye kuri leta, Afia Mama na Ipas yageze ahabereye igitero nk’uko tubikesha urubuga Actualite.cd. Umuyobozi w’Ubuvuzi w’Ikigo Nderabuzima na Materinité cya Revolution yavuze ko:

Abagabye igitero batwaye microscopes ebyiri, icyuma gitanga umwuka cyo mu cyumba cyo kubyariramo (cyari impano yatanzwe na Ipas), intebe z’abaganga (impano yatanzwe n’Abaganga Batagira Imipaka). Laboratwari yarajejwe, udufuka tw’amaraso (hafi 30) twaratwawe.

Mu buvuzi bw’abana, gutanga amaraso byarahagaritswe. Abagore 7, barimo abarwayi 5 n’abaforomo babiri bafashwe ku ngufu imbere y’abandi bakozi. Ku wa gatanu, aba bagore bavuye amaraso umunsi wose kandi baracyafite ihungabana.

Kuri Anny Modi, umuhuzabikorwa wa Afia Mama, “abatanga serivisi z’ubuvuzi bakeneye ubufasha bwo mu mutwe kugira ngo batsinde ihungabana ryatewe no gufatwa ku ngufu kwa bagenzi babo bari ku kazi.”

Itsinda riyobowe na Dr Jean Claude Mulunda, uhagarariye Ipas mu gihugu, ryaganiriye n’umuyobozi w’ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa mu karere k’ubuzima ka Kisenso, babizeza inkunga yabo mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ipas ni umuryango utegamiye kuri leta ukorera hirya no hino ku Isi mu bijyanye no guteza imbere ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bw’umugore, ndetse no gukumira impfu n’ibikomere biterwa no gukuramo inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa