skol
fortebet

Twihangane Pacifique Sharif yagizwe Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN [Amateka ye]

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Amakuru yiriwe acicikana ku ku mbuga nkoranyambaga zo muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Cape Town,aravuga ko Komite nyobozi y’ishyaka RRM rya Nsabimana Callixte Sankara yateranye k,umunsi w’ejo ikemeza ko Twihangane Pacifique Sharif agizwe Umuvugizi w’Inyeshyamba za FLN.

Sponsored Ad

Ubusanzwe Ishyaka rya RRM ryashinzwe na Sankara ubu uri mu maboko y’ubutabera bw’uRwanda ni ri mwe mu mshayaka ihuriro MRCD,yashinzwe na Paul Rusesabagina,iyi Impuzamashyaka igizwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’uRwanda ariyo;PDR IHUMURE rya Ruseabagina,CNRD UBWIYUNGE rya Gen.Wislon Irategeka ,RRM ya Callite Sankara na RDI RWANDANZIZA ya Twagiramungu Faustin.

Ishyaka RRM rikaba rifitemo intebe y’umwanya wa Visi Perezida n’uwu buvugizi ni muriurwo rwego Capt.Nsengimana Herman na Nsabimana Callixte Sankara bari abavugizi bose bagiye batangwa na RRM.

Ubusanzwe Twihangane Shariff Pacifique akaba yari ashinzwe ubukangurambaga muri RRM iri shyaka rikaba ririkuyoborwa by’agateganyo na Nahimana Straton wasimbuye Nsabimana Callite Sankara by’agateganyo,Twihangane Shariff Pacifique akaba yahise ahabwa ipeti rya Kapiteni,akaba asimbuye.

Mbere yuko Capt Twihangane Sharifu atangira imirimo arindiye icyemezo cya nyuma cya Gen.Wilson Irategeka uri guhigwa bukware na FARDC,dore ko arinawe wari Perezida wa MRCD muri iki gihe kuri Manda y’umwaka umwe aherutse gutorerwa.

Twihangane Shariff Pacifique ni muntu ki?

Yavutse mu mwaka wa 1980,avukira muri Komini Kanama,Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Murenge wa Kanama,Akarere ka Rubavu,Intara y’uburengerazuba,yize amashuri abanza agarukira mu mwaka wagatandatu, yinjiye mu gicengezi 1998.

Yinjirira ahitwa Cyanzarwe,muri 2002 nibwo yavuye muri FDLR,afite ipeti rya Serija ahungira muri Zambiya,nyuma ahagana muri 2005 nibwo yerekeje mu gihugu cya Afurika y’epfo,akaba ari umuzamu mu ruganda rw’itabi rwaho Cape Town,akaba afite umugore n’abana babiri.

Muri 2006 Twihangane Sharif we na Callixte Sankara binjiye muri RNC ikimara gushiungwa bakorana muri Komisiyo y’ubukangurambaga n’urubyiruko,kuwa 26 Nzeri 2017 Twihangane Sharif afatanyije na Nsabimana Sankara,Kazigaba Andre,Abega Rwabagina,Noble Marara,Casmir Nkurunziza na Adam karangwa batangaje ko bitandukanyije na RNC bashinze ishyaka rya RRM.

Ibitekerezo

  • Intambara siwo muti w’ibibazo isi ifite.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa