skol
fortebet

Korea ya Ruguru irimo kwitegura kurasa indi misile izagera muri Amerika (Video)

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Abatasi ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika bemeje amakuru avuga ko Koreya ya Ruguru irimo kwitegura kugerageza indi misile nsanganyamigabane izagera muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.
Bitangajwe mu gihe mu ntangiriro z’ uku kwa Nyakanga Korea ya Ruguru yagerageje misile ya mbere ifite ubushobozi bwo kugera mu ntara ya Alaska, no mu birwa bya Hawaii aha muri Amerika.
Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru Afrikmag inyigo yakozwe n’ abatasi b’ Amerika yemeza mu buryo budashidikanywaho ko Korea ya Ruguru (...)

Sponsored Ad

Abatasi ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika bemeje amakuru avuga ko Koreya ya Ruguru irimo kwitegura kugerageza indi misile nsanganyamigabane izagera muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika.

Bitangajwe mu gihe mu ntangiriro z’ uku kwa Nyakanga Korea ya Ruguru yagerageje misile ya mbere ifite ubushobozi bwo kugera mu ntara ya Alaska, no mu birwa bya Hawaii aha muri Amerika.

Nk’ uko tubikesha ikinyamakuru Afrikmag inyigo yakozwe n’ abatasi b’ Amerika yemeza mu buryo budashidikanywaho ko Korea ya Ruguru irimo kwitegura kugerageza indi misile nsanganyamigabane. Iyo misile ngo izakorerwa igerageza mu minsi ya vuba.

Tariki 4 Nyakanga 2017 Koreya ya Ruguru yagerageje misile nsanganyamigabane abahanga bemeza ko ifite ubushobozi bwo kwitura muri Amerika.

Kuri ubu amakuru agezweho aravuga ko ibyogajuru bya Amerika byabonye indebakure(radars) Koreya ya Ruguru izifashisha mu kugenzura misile nsanganyamigabanye yitegura gukorera igerageza.

Pyongyang(Korea ya Ruguru) ikomeza kugerageza izi misile mu rwego rwo gushyira igitsure kuri Leta zunze ubumwe z’ Amerika kugira ngo itazahirahira iyigabaho igitero ngo ihirike ubutegetsi bwa Koreya ya Ruguru. Iki gihugu cya Koreya ya Ruguru kiyobowe n’ umugabo w’ imyaka 33 y’ amavuko ufite inyogosho idasanzwe witwa Kim Jong un.

Uretse izi misile Koreya ya Ruguru ku butaka ngo irimo no gutegura izindi misile zica inzira y’ amazi zikagera iyo zoherejwe (submarine missiles).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa