skol
fortebet

Koreya ya ruguru iravugwaho kurasira igisasu cya misile mu bwato bugendera munsi y’inyanja

Yanditswe: Wednesday 02, Oct 2019

Sponsored Ad

Mu gihe hari hashize amasaha macye igihugu cya Koreya ya Ruguru gitangaje ko kigiye gusubukura ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bijyanye n’intwaro kirimbuzi za nikleyeri hari amakuru avuga ko cyarasiye igisasu cya misile mu bwato bugendera munsi y’amazi magari.

Sponsored Ad

Abategetsi ba Koreya y’epfo bavuze ko igisasu cya misile cyaterewe hafi y’icyambu cya Wonsan cyagenze mu kirere urugendo rwa kilometero hafi 450 kikagera ku butumburuke bwa kilometero 910.

Iki gisasu cyarimo kigeragezwa cyaguye mu mu nyanja y’Ubuyapani.

Mu gihe byaramuka byemejwe, kwaba ari ugukataza kw’ibisasu bya misile biterwa mu ntera ngufi Koreya ya ruguru yari yongeye kugerageza guhera mu kwezi kwa gatanu.

Cyaba kibaye igisasu cya misile cya 11 kigeragejwe na Koreya ya ruguru uyu mwaka, ariko abategetsi bagaragaje impungenge z’umwihariko ku gisa nk’ikoranabuhanga n’ubushobozi bw’iki giheruka.

Igeragezwa ry’iki gisasu ryahise ryamaganwa n’abategetsi.

Shinzo Abe, Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, yavuze ko ari ukurenga ku myanzuro y’akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye ibuza Koreya ya ruguru gukoresha ikoranabuhanga ry’ibisasu bya misile.

Amasaha macye mbere yaho, Koreya ya ruguru yari yatangaje ko ibiganiro bigamije ko ihagarika gucura intwaro kirimbuzi za nikleyeri igiye kubisubukura n’Amerika muri iki cyumweru.

Ibyo biganiro byari byarahagaze kuva Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, na Perezida Donald Trump w’Amerika bagirana inama - itaragize icyo igeraho - i Hanoi muri Vietnam mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Kuba ibihugu byinshi birimo gukora atomic bombs na missiles zikomeye,nta handi bijyana isi uretse ku ntambara ya 3 y’isi.Muribuka ejo China yerekana Hypersonic Missiles,imwe yitwa DF-41 ishobora kurasa America mu minota 30 gusa ivuye muli China.Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane muli iki gihe bw’ibihugu bifite atomic bombs.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa