skol
fortebet

Koreya ya Ruguru: Perezida Kim Jong yarekuye igisasu cya 3, kigwa mu Buyapani

Yanditswe: Tuesday 30, May 2017

Sponsored Ad

Mu igerageza ry’ibisasu byabo, Korea y’amajyaruguru yarekuye igisasu cyo mu bwoko bwa Scud ubugira gatatu aho cyagenze ibirometero 450 hanyuma kigwa mu mazi y’Ubuyapani.
Ibi byatumye Ubuyapani bwiyama ibikorwa bya Korea y’Amajyaruguru ikomeje kugaragaza nk’ubushotoranyi.
Ubutegetsi bwa Perezida Kim Jong bumaze kwirengagiza inshuro nyinshi ingingo y’Umuryango w’Abibumbye ikumira igerageza ry’ibisasu byo mu bwoko bwa misilles n’ibindi bisasu byose bikozwe mu butare bwa nikereyeri (nuclear).
BBC (...)

BBC ivuga ko Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani yatangaje ko batazakomeza kwihanganira agasuzuguro ka Perezida Kim Jong.

Shinzo Abe yagize ati “Nk’uko twabyemeranyijeho mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi (G7) ikibazo cya Koreya y’Amajyaruguru kiri mu bya mbere bihangayikishije isi. Ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tuzicara dufate ibyemezo binoze ubundi twihanize Koreya ya Ruguru.”

I Seoul muri Korea y’Epfo, Perezida Moon Jae-in akijya ku butegetsi cyane ko ari mu kwezi gushize, yahise ahamagaza akanama k’igihugu gashinzwe umutekano ngo bigire hamwe iby’iryo geragezwa ry’ibisasu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa