skol
fortebet

Koreya ya ruguru yagerageje igisasu cya kirimbuzi gishya gifite ubumara budasanzwe

Yanditswe: Thursday 09, May 2019

Sponsored Ad

Igihugu cya Koreya ya ruguru cyamaze kugerageza ikindi gisasu cy’ubumara kidasanzwe mu rwego rwo kwereka Amerika ko yibeshye kwanga kuyikuriraho ibihano yayifatiye.

Sponsored Ad

Iki gisasu cya kirimbuzi kidasanzwe cyageragejwe saa kumi n’igice za mu gitondo kuri uyu wa Kane mu burengerazuba bw’iki gihugu aho cyakoze ibirometero 420 cyerekeza mu burasirazuba.

Igisirikare cya Koreya ya ruguru cyatangaje ko iki ari igisasu cya kabiri bagerageje mu minsi 5 itageze ku cyumweru.

Iki gisasu cyageragerejwe mahitwa Kusong,hareshya n’ibirometero 160 uvuye mu murwa mukuru wa koreya ya ruguru Pyongyang.

Inzobere muri politiki zavuze ko uku kugerageza ibisasu bya kirimbuzi buri kanya ari gahunda ya Koreya ya ruguru yo gushotora Donald Trump wanze ibyo mugenzi we Kim Jong Un yamusabye kugira ngo asenye aho bakorera ibi bitwaro.

Muri gashyantare uyu mwaka,nibwo Kim na Trump bahuriye Hanoi muri Vietnam,mu biganiro byari bigamije gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika ibikorwa bya kirimbuzi bya Koreya ya ruguru.

Ibi biganiro ntacyo byatanze kuko Kim yasabye Trump guhagarika ibihano Koreya ya ruguru yafatiwe arabyanga.

Inzobere mu by’intwaro zavuze ko ibi bisasu Koreya ya Ruguru yagerageje, bigaragara ko bifite ubumara bukaze ndetse bishobora kuba ari ubwoko bushya bufite ubushobozi bwo kugera kure.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari North Korea yonyine igerageza ibisasu (missiles) na atomic bombs.Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Putin aherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ishobora kuba itari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa