skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yagerageje igisasu gihambaye kurusha ibindi Amerika ishya ubwoba

Yanditswe: Thursday 06, Jul 2017

Sponsored Ad

Koreya ya Ruguru ku wa Kabiri tariki ya 04 Nyakanga cyagerageje igisasu gihambaye ibisasu byose ifite gitera ubwoba Amerika kuko ivuga ko itaragira ubushobozi bwo gusama igisasu nk’ icyo
Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyavuze ko igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje kuri uyu wa 4 Nyakanga, Amerika itaragira ubushobozi bwo kugisama gusa ivuga ko ikomeje ubushakashatsi bwo gushaka uko yasama igisasu nk’ iki gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane.
Iki gisirikare cyatangaje ko (...)

Sponsored Ad

Koreya ya Ruguru ku wa Kabiri tariki ya 04 Nyakanga cyagerageje igisasu gihambaye ibisasu byose ifite gitera ubwoba Amerika kuko ivuga ko itaragira ubushobozi bwo gusama igisasu nk’ icyo

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika cyavuze ko igisasu Koreya ya Ruguru yagerageje kuri uyu wa 4 Nyakanga, Amerika itaragira ubushobozi bwo kugisama gusa ivuga ko ikomeje ubushakashatsi bwo gushaka uko yasama igisasu nk’ iki gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane.

Iki gisirikare cyatangaje ko nubwo kidafite ubushobozi bwo gusama iki gisasu, hari uburyo cyakoresha igihe cyaba kiyirashweho kigashwanyukira mu kirere.

Iki gisasu kirimbuzi gikaze Korea ya Ruguru ivuga ko ari impano ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyarashwe ku butumburuke bwa 2,802km, kikaba kandi gishobora kugera muri km 5,500 z’umurambararo. Hwasong-14, niryo zina cyahawe, nyuma yo kugenda iminota 39 cyaguye neza neza nk’ uko Korea ya Ruguru yabiteganyaga, ni igisasu gifite ubushobozi bwo kwambukiranya imigabane cyo mu bwoko bwa ICBM (Intercontinental Ballistic Missile).

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 Nyakanga, nibwo Kim Jong Un, n’ibitwenge byinshi yavuze ko igisasu bamaze gukora ari rurangiza. Ni na bwo kandi bakigerageje, … maze amahanga ashya ubwoba, na Leta Zunze ubumwe za America zirakangarana ariko zihagararaho. Iki gisasu gishobora kugera ku Isi yose, kikaba ari nacyo gihambaye mu byo Koreya ya Ruguru imaze gukora kugeza magingo aya.

Kim Jong Un yavuze ko atazahagarika gukora no kugerageza ibisasu bya kirimbuzi, mu gihe Washington na yo itarabihagarika, uretse ko idashobora kuva ku izima. Mu kugerageza iki gisasu cyitwa Hwasong-14, Bwana Kim yavuze ko ari impano nziza Koreya ya Ruguru yageneye Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku munsi wayo mukuru w’ubwigenge, usanzwe uba tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka. Kuri iyi tariki, nibwo Amerika yigobotoye Abongereza bari barayigize akarima kabo.

Nyuma yo kugerageza Hwasong-14, Amerika na Koreya y’Epfo nabyo byahise byohereza ibisasu bya kirimbuzi mu mazi ya Koreya ya Ruguru…, mu rwego rwo kuyereka ko ziri maso.

Koreya ya Ruguru iri gukoresha ingufu isigaranye zose mu gukora ibisasu bya kirimbuzi, ivuga ko izarasa ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igasibangana ku ikarita y’isi, ikibagirana. Kim Jong Un n’abaturage be, icyo bafite mu mitwe yabo ni uko umunsi umwe Amerika izasibangana ku ikarita y’isi.

Aljazeera ivuga ko Amerika nayo ihora ifashe ku mbarutso, kugira ngo Koreya ya Ruguru niyishotora, izasange yiteguye. Uku guhangana kwa hato na hato kwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya Ruguru, impuguke n’abasesenguzi muri politiki mpuzamahanga bemeza ko, hagize igihugu kirasa ku kindi, intambara yahita irota.

Hwasong-14 ni igisasu gikozwe mu ngufu za nuclear, kikaba mu bwoko bw’ibisasu biraswa ku butumburuke burebure kandi bikagera kure. Ubwoko bw’ibi bisasu bufitwe n’ibindi bihugu, birimo nk’u Uburusiya, Ubufaransa, Ubuhinde, USA, Korea ya ruguru, na Islael… ububiko bw’intwaro bwa Koreya ya Ruguru, bwakomeje kongerwamo ibisasu bya kirimbuzi, muri gahunda yayo yo guhangana na USA.

Nyuma y’igeragezwa ry’iki gisasu, Perezida wa Leta zunze ubumwe z’ America uherutse gutangaza ko Korea ya Ruguru itazongera kugerageza ikindi gisasu, abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ibyo Koreya ya Ruguru irimo ari ubushotoranyi

Ati: "Koreya imaze kugerageza iyindi Missile. Ese mu by’ukuri uyu mugabo (Kim Jong-Un) nta kintu kiza yakora mu buzima bwe? Biragoye ko Koreya y’Epfo n’Ubuyapani bazakomeza kurebera ibi bintu mbona bimaze kurambirana. Reka twizere ko nibura Ubushinwa buzashyiramo ingufu mu kugira inama koreya ya Ruguru ubundi igahagarika ubu bushotoranyi".

Iki gisasu cyarahungabanyije uduce twinshi ku Isi ndetse kinateza imitingo hamwe na hamwe.

Muri iyi minsi amakimbirane y’ibihugu by’ibihangange asa n’ayabyukijwe n’igeragezwa ry’ibisasu kirimbuzi kwa hato na hato Korea ikora, ibi byatumye Ingabo za Leta zunze ubumwe z’america n’iza Korea y’epfo bikaza imyitozo ya gisirikare ku butaa bwa Korea y’epfo.

Ibi kandi bituma ibihugu by’Uburusiya n’ Ubushinwa biri ku ruhande rwa korea ya ruguru, bisaba impande zombi gutuza, Korea ya Ruguru igahagarika aya magerageza na Leta zunze ubumwe z’America ndetse na Korea y’epfo bigahagarika imyitozo ya gisirikare bari gukora. Ngo mu gihe ibi byose byaba bidahagaritswe byatuma Uburusiya n’ubushinwa birakara nkuko bitangazwa na Vladimir Putin ndetse na Xi Jinping.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa