skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yataye muri yombi Umunyamerika wigisha muri Kaminuza

Yanditswe: Monday 24, Apr 2017

Sponsored Ad

Kaminuza ya PUST
Kaminuza y’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga y’ I Pyongyang, umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru PUST yatangaje ko Umunyamerika Kim Sang-duk, ufite akabyiniriro Tony Kim yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize.
Iyo kaminuza ivuga ko hari hashize ibyumweru uwo mwarimu ashakishwa.
Ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko uwo mwarimu yatawe muri yombi ubwo yageragezaga kuva mu murwa mukuru Pyongyang gusa ntabwo buratangaza icyo akurikiranyweho.
Ibinyamakuru birimo (...)

Ibinyamakuru birimo Yonhap cyandikirwa muri Koreya y’ epfo n’ ibiro ntaramakuru by’ Abongereza Reuters byatangaje ko uretse kuba Kim yari umwarimu muri kaminuza ngo anakora ibikorwa byo gufasha abababaye.

Kim atawe muri yombi mu gihe igihugu akomokamo cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika gikomeje kurebana ay’ ingwe na Koreya ya Ruguru.

Ibyo bihugu byombi bipfa ko Koreya ya Ruguru ikomeza gukora no kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi, nyamara ku rundi ruhande Amerika naho ishyamba si rweru kuko amakuru ayishyira mu majwi kuba nayo igerageza ibisasu bikomeye.

Leta zunze ubumwe z’ Amerika zishinja Koreya ya Ruguru gufata no gufunga abaturage b’ Amerika ikabikora ifite izindi nyungu igamije.

Kim abaye Umunyamerika wa gatatu utawe muri yombi na Koreya ya Ruguru mu gihe kitageze ku myaka ibiri.

Muri Mata umwaka ushize Umunyamerika Kim Dong - Chul w’ imyaka 62 y’ amavuko wavukiye muri Koreya y’ Epfo yakatiwe gukora igihano nsimbura gifungo cy’ imirimo ivunanye igihe kingana n’ imyaka 10 azira ubutasi. Chul yatawe muri yombi mu Ukwakira 2015.

Undi munyamerika witwa Otto Warmbier, w’ imyaka 21 y’ amavuko yatawe muri yombi muri Mutarama 2016, agerageza kwiba amabanga y’ igihugu cya Koreya ya Ruguru, ahanishwa gukora imirimo ivunanye igihe kingana n’ imyaka 15.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa