skol
fortebet

Koreya ya Ruguru yavuze uburyo Amerika ikwirakwiza Ebola n’uburyo yagize Afurika ikibuga cyayo

Yanditswe: Sunday 05, May 2019

Sponsored Ad

skol

Koreya ya ruguru irashinja Leta zunze ubumwe za Amerika gukwirakwiza icyorezo cya Ebola ku Isi no gufata Afurika nk’ikibuga cyo gusuzumiramo iyi virusi imaze guhitana ubuzima bwabaturage benshi muri Afurika y’Uburengerazuba.

Sponsored Ad

Korea ivuga ko Amerika yakwirakwije iki cyorezo ku Isi, kugira ngo biyifashe gukomeza kugaragara nk’igihugu cy’igihangage ku isi hose.

Umunyamabanga ukomeye muri Korea avuga ko iki gihugu cyafashe ingamba zo gukumira ko cyakwibasirwa n’iki cyorezo gifunga imipaka ya cyo mu bijyanye n’ubukerarugendo busesuye aho ugisuye agomba kubanza gusuzumwa mbere yo gukandagira ku butaka bwa cyo.

Ikigo cy’itangazamakuru muri Korea kizwi nka Korean Central News Agency (KCNA) cyatangaje ko uwunganira uwigeze kuba Perezida wa Amerika Ronald Wilson Reagan aherutse kugitangariza ko Amerika ariyo irinyuma ya byose ku cyorezo cya Ebola.

Uyu mwunganizi witwa Roberts, ikinyamakuru Washngton Post cyatangaje ko amazina ye yitwa Paul Craig Roberts.

Roberts abinyujije kuri Konte ya Blog ye, yatangaje amagambo asa n’uwibaza niba Leta zunze ubumwe za Amerika arizo koko zafashe iya mbere mu guhungabanya igihe cya muntu.

Yagize ati” Ese ni Leta zunze ubumwe za Amerika zihishe inyuma yo kwangiza igihe cyacu”.

KCNA yatangaje ko Leta zunze ubumwe za Amerika yatanze akayabo ka Miliyoni 140 Z’amadolari angana na Miliyari 126,700,000,000 FRW,mu bigo by’ubushakashatsi mu by’ubuvuzi kugira ngo hakorwe ubushakashatsi bwimbitse ku cyorezo cya Ebola batoranya Afurika nk’ikibuga cyabo cyo kuyisuzumiraho.

Bivugwa ko aya makuru bayakesha ku muprofesa wo muri Liberia utigeze atangazwa amazina.

Yakomeje ivuga ko Ibigo by’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage muri Amerika byemeje ko iki gihugu cyamaze igihe kirekire gihangana n’uburyo hashakishwa igisubizo ku byorezo bitandukanye byagiye bishyira ubuzima bw’abantu mu gakaga.

Yongeyeho ko Ibinyamakuru byo mu Burusiya, Singapore no muri Amerika ubwayo byanenze Amerika kukuba yaratanze inkingo zikumira Ebola ibinyujije mu bushakashatsi bwo guhagarika kwandukazanya kwayo ariko ntiyagaragariza isi iby’uru rukingo uretse bo barusakaza ku nyungu zabo bwite.

Korea ya ruguru yemeza ko Amerika ariyo ntandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola gikomeje guhangayikisha abatuye Isi.

Ni mugihe ubushakashatsi buherutse kugaragaza ko iki cyorezo cya Ebola kimaze guhitana abagera ku 1000, nyuma y’uko uduce dutandukanye tw’iki gihugu tugaragaye ko twibasiwe na cyo.

Ibitekerezo

  • Ibyo byose babikora bazi ngo nt’ibareba nyamara ibireber’icarimwe n’ukw’itinda gusubiza, baza bon’ishano!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa