skol
fortebet

Ku cyambu cya Beirut hongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro idasanzwe

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ku cyambu cya Beirut, mu nzu ibikwamo ibikomoka kuri peteroli n’amapine hafashwe n’inkongi y’umuriro idasanzwe nyuma y’ukwezi aho hantu habereye iturika rikomeye ryahitanye abasaga 170 nkuko igisirikare cya Liban cyabitangaje.

Sponsored Ad

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibibatsi n’umwotsi mwinshi bizamuka mu nyubako y’ahafashwe n’inkongi.

CNN yatangaje ko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kane, ubutabazi bukaba buri gutangwa ngo barebe ko bazimya iyonkongi y’umuriro.

Iri kongoka ribaye nyuma y’ukwezi habaye irindi turika rikomeye kuri icyo cyambu, ryatewe na toni 2,750 z’ibinyabutabire bya Nitrate d’Ammonium byaturitse bigahitana ubuzima bw’abasaga 170, abasaga ibihumbi bitandatu bagakomereka.

Ibyo binyabutabire bya Nitrate d’Ammonium bivugwa ko byakoreshwaga mu gukora ifumbire no guturitsa intambi, byari bimaze imyaka itandatu bibitse aho mu buryo budakurikije amategeko mu bubiko buri kuri icyo cyambu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa