skol
fortebet

Ku myaka 17 gusa yegukanye igihembo cy’umuntu ufite umusatsi muremure kurusha abandi ku isi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Nilanshi Patel ni Umuhindekazi ufite imya 17 y’amavuko. Ni we wambere ufite umusatsi muremure ku isi mu bari munsi y’imyaka 20 (Teenagers). Afite umusatsi ureshya na centimetero 190 amaze imyaka 11 atiyogoshesha.

Sponsored Ad

Patel wahawe akazina ka Rapunzel akomoka mu Buhinde mu gace kitwa Modasa mu ntara ya Gujarat. Avuga ko mu gufata icyi cyemezo cyo guhagarika kujya kwiyogoshesha, yabifashijwemo n’ababyeyi be kuko yafaashe icyemezo akiri umwana muto w’imyaka itandatu gusa.

Uyu mukobwa wivugira ko amaze imyaka 11 atiyogoshesha dore ko yahagaritse kujya muri salo zogosha afite imyaka 6 abitewe n’ibyamubayeho atasobanuye ubwo aherukayo. Muri 2018 yari afite umusatsi we ureshya na centimetero 170.5. Patel, ubu yamaze gutsindira igihembo cy’umuntu uri munsi y’imyaka 20 ufite umusatsi muremure kurusha abandi ku isi centimetero 190, gitangwa na Guines World Records.

Uyu mukobwa utarigeze ajya gutunganya umusatsi nk’abandi bakobwa bakibyiruka, amaze imya 11 ari we na mama we gusa bawitaho, avuga ko umusatsi we ukura neza. Yagize ati «Ku myaka itandatu nagiriye amateka mabi cyane muri saloon y’aho dutuye, kuva icyo gihe sinongeye kumva ko najya kwiyogoshesha. Ababyeyi banjye bemeye ukwifuza kwanjye none ubu imisatsi yanjye miremire yahindutse amahirwe akomeye mu buzima bwanjye»

Patel utaba worohewe n’ubu burebure bw’uyu musatsi, yambara inkweto ndende kugira ngo iyi misatsi ye idakora hasi. Ikirenze kuri ibyo Patel avuga ko afata umwanya uhagije akita ku musatsi we nkuko n’abandi bakobwa bose babikora. Gusa avuga ko we atabyishoboza wenyine, ahubwo ko umubyeyi we amuhora hafi akabimufashamo.

Yasoje agira ati «Nkora nk’ibyo abandi bangavu bose bakora. Nkaraba mu musatsi buri cyumweru ndetse no gusigamo amavuta kabiri mu cyumweru.» akomeza avuga ko iyo umusatsi ukirimo amazi ajya kwicara ahantu hari kuva izuba maze akawumutsa ati «Akenshi ndawurambura, gusa iyo ndimo gukina cyangwa najyiye mu bindi bikorwa, ndawuzirika. Igihe bingora cyane ni igihe mba najyiye koga»

Ibitekerezo

  • MUREBEKO ADAKORESHWANAMAGINI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa