skol
fortebet

Ku myaka 92, Mario Soares wahoze ari perezida wa Portugal yitabye Imana

Yanditswe: Sunday 08, Jan 2017

Sponsored Ad

Mario Soares, wahoze ari perezida wa Portugal ndetse akaba ari nawe washinze ishyaka ry’abasosiyalisiti, yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko.
Muri iki gihugu batangaje ko hari icyunamo cy’iminsi 3 mu gihugu hose guhera kuri uyu wa Mbere. Mario azashyingurwa kuwa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2017.
Mu 1976, yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere nyuma ya kudeta, agira uruhare mu kuyobora igihugu cye akivana mu butegetsi bw’igitugu kigana muri demokarasi ishingiye ku inteko ishinga amategeko ndetse (...)

Sponsored Ad

Mario Soares, wahoze ari perezida wa Portugal ndetse akaba ari nawe washinze ishyaka ry’abasosiyalisiti, yitabye Imana ku myaka 92 y’amavuko.

Muri iki gihugu batangaje ko hari icyunamo cy’iminsi 3 mu gihugu hose guhera kuri uyu wa Mbere. Mario azashyingurwa kuwa Kabiri tariki ya 09 Mutarama 2017.

Mu 1976, yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere nyuma ya kudeta, agira uruhare mu kuyobora igihugu cye akivana mu butegetsi bw’igitugu kigana muri demokarasi ishingiye ku inteko ishinga amategeko ndetse atuma kibona umwanya mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Mu 1986, Soares yabaye perezida wa mbere utari umusirikare mu gihe cy’imyaka 60.

Soares kandi nk’uko tubikesha VOA yari umwe mu banyapolitiki bacye wari wubashywe mu Burayi n’ahandi ku Isi nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres nawe wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Portugal.

Minisitiri w’Intebe wa Espagne, Mariano Rajoy yavuze ko Soares yari Umunyaburayi ukomeye kandi ari we demokarasi ya Portugal yashingiweho.

Naho perezida Francois Hollande w’u Bufaransa, yavuze ko demokarasi ya Portugal ibuze umwe mu ntwari zayo. U Burayi bukaba bubuze umwe mu bayobozi babwo beza, naho u Bufaransa bukaba bubuze inshuti y’umwizerwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa