skol
fortebet

Ku nshuro ya mbere muri Kenya habaye ibarura rusange ryarebye n’abadafite igitsina Gabo cyangwa Gore

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Ibarura rusange ry’abaturage ba Kenya ryakozwe mu kwezi kwa munani ibyarivuyemo byatangajwe uyu munsi, ku nshuro ya mbere hanabaruwe abantu batitwa ko ari ab’igitsina Gabo cyangwa Gore.

Sponsored Ad

Aba bose hamwe habaruwe ni 1,524 mu baturage miliyoni 47,564,296 ubu batuye Kenya nk’uko bigaragazwa n’imibare y’iri barura.

Aba ni abantu imibiri yabo idafite ibiranga umubiri w’igitsinda Gore cyangwa Gabo bisanzwe bigaragarira amaso, bitwa ’Intersex’.

Abaturage ba Kenya miliyoni 24 ni abagore naho miliyoni 23 ni abagabo, aba ba Intersex babaruwe muri buri ’county’ (yagereranywa n’intara mu Burundi no mu Rwanda) muri 30 zigize Kenya.

County ya Nairobi niyo ituwe n’abaturage benshi, miliyoni 4,3. Ni nayo yabaruwemo aba ’Intersex’ benshi, 245.

Abantu benshi bafite imiterere imeze gutya bakunda kwimwa uburenganzira bwabo, no guhohoterwa bya hato na hato mu bihugu binyuranye.

Abenshi bahitamo guhisha imiterere yabo kubera inenwa n’ihohoterwa bashobora gukorerwa.

Mu 2018 ibiro bishinzwe abantu muri Kenya byemeje aba Intersex nk’ikindi kiciro ndangagitsina cy’abantu.

Mu kwezi kwa gatandatu uwo mwaka, abantu 200 banditswe mu irangamimerere nk’aba Intersex, muri bo 138 bari abana bo munsi y’imyaka 13.

Ubu biteganyijwe ko ababaruwe nka Intersex bahabwa ibyangombwa biriho irangamimerere yabo; itari F cyangwa M, ahubwo I (Intersex).

Imiterere y’umubiri wabo, inyuma, ni uko bamwe baba bafite ibitsina byombi biteye mu buryo budasobanutse neza.

Imisemburo ndangagitsina isanzwe itandukanya abagabo n’abagore kuri bo ishobora kunyuranya n’imiterere igaragara inyuma ku mibiri yabo nk’uko abaganga babivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa